Abanyeshuri n’abakozi muri Kaminuza ya Zimbabwe bari mu rugendoshuri mu Rwanda basuye RDF

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri b’abasirikare n’abakozi bagera kuri 17 baturutse muri Kaminuza ya Zimbabwe (ZNDU) bari mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda nk’uko biri muri gahunda z’amasomo y’iyi kaminuza inigisha igisirikare cya Zimbabwe itanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru n’amasomo ya politiki ku basirikare n’abayobozi ba gisivili.

aaan15

Itsinda ryaturutse muri Kaminuza ya Zimbabwe kuri uyu wa Mbere ryasuye igisirikare cy’u Rwanda, aho ku biro bikuru ryakiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo, Gen Patrick Nyamvumba, nyuma ribwirwa muri makeya gahunda za RDF, uruhare rwayo n’imiterere yayo.

aaan2

Uwari ukuriye iri tsinda, Brig Gen Jafter Munongwa yatangaje ko bishimiye kuba mu Rwanda kandi bashimira Abanyarwanda na RDF ku kuntu yabakiriye, atangaza ko baje mu Rwanda kwiga kuri RDF, uko iyobowe, uruhare igira mu mahoro n’umutekano mu Rwanda no mu karere no muri Afurika muri rusange.

aaan3

Izi ntumwa zavuye muri Kaminuza ya Zimbabwe zatangiye uru rugendo mu Rwanda kuwa 24 Kamena 2018 zisura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho zunamiye inzirakarengane ziciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Biteganyijwe ko iri tsinda rizasura inzego zitandukanye za RDF nk’ishuri rya gisirikare rya Nyakinama (RDF Command and Staff College), basure Rwanda Military Academy, Zigama CSS n’izindi, ndetse banasure izindi nzego za leta z’ingenzi..

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *