Minisiteri y’uburezi irashyira abanyeshuri mu majwi kuba baragize uruhare mu gutinda kugera ku ishuri bikaviramo bamwe kubura imodoka bitewe no gukora ibintu ku munota wa nyuma.
Mu gihe abanyeshuli bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye umwaka w’amashuli 2016 bagombaga gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare, kugeza ubu Minisiteri y’Uburezi iravuga ko hari bamwe mu banyeshuli bavuga ko babuze imodoka ndetse bakaba bakiri mu miryango yabo, abandi bakaba bakiri muri za gare babuze imodoka.

Kuri iki kibazo Minisiteri y’uburezi itunga urutoki bamwe mu banyeshuli batubahiriza gahunda iba yaratanzwe ugasanga bakora ibintu ku munota wa nyuma.
Ubwo yavuganaga na Makuruki, Minisitiri w’ Uburezi Dr Papias Musafiri avuga ko impamvu mu itangira ry’ abanyeshuri muri gare haboneka akavuyo k’ abanyeshuri abandi bakabura uko bagera ku mashuri babuze imodoka biterwa n’ umuco w’ abanyarwanda wo gukora ibintu ku munota wa nyuma.
Minisitiri Dr Musafiri avuga kuri iki kibazo yagize ati: “Minisiteri iba yashyizweho gahunda y’ ukuntu abanyeshuri basubira ku mashuri, akavuyo k’ abanyeshuri mu itangira ry’ amashuri gaterwa n’ umuco wo gukora ibintu ku munota wanyuma.
Minisitiri Dr Musafiri akomeza avuga ko kuba aka kavuyo kataragaraye kuwa gatanu cyangwa kuwa gatandatu kakagaragara ku cyumweru ikosa atari irya Minisiteri ahubwo ari iry’ abatarubahirije gahunda yatanzwe.
Ni mugihe nyamara hari ibigo by’amashuri biba byaratanze ibwiriza rivuga ko umunyeshuri uzatinda kugerera ku ishuri ku gihe agomba kuza azanye n’umubyeyi we cyangwa undi wese umurera. Ibintu Minisiteri y’ uburezi isaba ababyeyi n’ abanyeshuri kwirinda kuko bibateza ibihombo.
Dr Musafiri avuga ko kugeza ubu muri raporo bafite zituruka ku bigo by’amashuri bitandukanye abenshi mu banyeshuri bamaze kugera ku mashuri ariko hakaba n’abandi bataragerayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


