Abanyonzi 6 ba TotalEnergies bagiye kuza kwitoreza mu Rwanda mbere ya shampiyona

Sangiza iyi nkuru

Buri mwaka, Ikipe yo gusiganwa ku magare ya TotalEnergies ijya muri Calpe (Espagne) mu myitozo ibanziriza shampiyona. Iyi kipe yo muri Vendée mu burengerazuba bw’u Bufaransa, izongera kujyayo muri Mutarama 2024, usibye ko abanyonzi batandatu, barimo Mathieu Burgaudeau, Pierre Latour na Sandy Dujardin, batazajyayo. Aba barimo kwitegura kuza mu Rwanda bakahamara igihe cy’ibyumweru bibiri.

Iminsi ibiri mbere yo kwerekeza mu Rwanda, hamwe n’abakinnyi batandatu, umuyobozi ushinzwe ‘performance’ mu ikipe ya TotalEnergies yavuganye na Ouest-France aho yahirishuye aya makuru.
Maxime Robin yasobanuye impamvu bahisemo kuza kwitoreza mu Rwanda mbere ya shampiyona, ahishura amazina y’abakinnyi bazaza ndetse avuga ku kigambiriwe.

Umunyamakuru yamubajije ati «  Sandy Dujardin yatubwiye ko azajya muri stage muri Mutarama mu Rwanda. Mwadusobanurira impamvu mwafashe icyemezo cyo kujyana abasiganwa bamwe mu gihugu cy’Imisozi Igihumbi aho kubajyana i Calpe ?  »

Yasubije ati «  Tumaze imyaka ine, dukorera imyitozo ahantu haterera, muri Gicurasi, mu gutegura Tour de France. Iri tsinda buri gihe ni ingirakamaro. Twibwiye rero ko byaba byiza dukoze ikintu nk’icyo mbere y’uko shampiyona itangira … Mu Burayi, hari ahantu hake cyane hari ubutumburuke…  »

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *