Ni uku amatara aranga icyerekezo yaka munsi y'itebe y'umugenzi

Abanyonzi bagiye guhabwa ibirimo impushya zo gutwara n’ubwishingizi

Sangiza iyi nkuru

Abatwazi b’amagare bazwi nk’abanyonzi bagiye kujya batwara abantu cyangwa imizigo ari uko bafite impushya z’agateganyo (Permit Provisoire) ndetse bahabwe n’ibindi byangombwa bijyanye n’igihe cy’iterambere bizatuma akazi kabo kitwa ak’umwuga.

Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo kumurikira amakoperative y’abatwazi ikorabuhanga riranga icyerekezo ryitwa Tuza LED Indicators ry’ikigo cya Beno Holdings kuri uyu wa 24 Mutarama 2020 mu mujyi wa Kigali, kigamije guteza imbere uyu mwuga n’umutekano w’abatwazi b’amagare mu muhanda, cyabaye ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, Umujyi wa Kigali n’ikigo cya Radiant cyasinye amasezerano n’abanyonzi yo kubaha ubwishingizi bw’ubuzima ndetse n’ubwishingizi ku nguzanyo bazajya bafata.

Gusaba abanyonzi impushya z’agateganyo birasa n’aho atari ikintu kizabagora kuko bashyiriweho gahunda yo kwiga amategeko y’umuhanda ku buntu. Ibi byose bigiye gukorwa mu rwego rwo guteza imbere umwuga wo gutwara abantu ndetse n’ibintu ku magare no kurinda umutekano w’abawukora.

Ikigo cya Beno Holding cyamurikiye abakora uyu mwuga ikoranabuhanga ndangacyerekezo rya Tuza LED Indicators, ingofero zo mu mutwe (casques) ndetse n’amakote (gillets). Tuza LED Indicators ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwerekana amerekezo umutwazi w’igare agiyemo. Igare rishyirwaho akaranga icyerekezo inyuma ndetse n’akamashini kayobora kazwi nka ‘telecommande’ cyangwa ‘remote’. Remote ishyirwa imbere mu mahembe y’igare, ubundi aho umutwazi agiye, akayikandaho, icyerekezo agiyemo kikishushanya muri ka karangacyerekezo kari inyuma munsi y’intebe itwara abagenzi cyangwa imizigo, hagaragaramo akamenyetso k’akambi (kareba iburyo cyangwa ibumoso, bitewe n’aho umutwazi uzaba witwa umushoferi w’igari, ashaka kujya).

Dr. Nsabimana Ernest, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo yagaragaje uburyo ubutwazi n’ubwikorezi ari bimwe mu biranga iterambere ry’umugi. Ati: “Uburyo bunoze bwo gutwara abantu n’ibintu (transport) ni kimwe mu bintu biranga iterambere ry’umujyi. Mu bihugu byateye imbere, usanga barashyizeho imihanda igenewe amagare n’abanyamaguru.”Mu mujyi wa Kigali, ubutwazi n’ubwikoreza bukoresha amagare bukwiriye gutezwa imbere, bugakora kinyamwuga. Abanyonzi nabo barashima uyu mugambi mwiza bafitiwe.

Ni uku amatara aranga icyerekezo yaka munsi y'itebe y'umugenzi
Ni uku amatara aranga icyerekezo yaka munsi y’itebe y’umugenzi

Aka ni ka 'remote' gakorana n'aka karangacyerekezo
Aka ni ka ‘remote’ gakorana n’aka karangacyerekezo

Src: Richard Kwizera

Soma Izindi Nkuru

April 30, 2026

2 Responses

  1. Abanyonzi bagiye guhabwa ibirimo impushya zo gutwara n’ubwishingizi
    Nibyiza pe kuri utwo tumashini bagiye gushyira ku magare; nkabashoferi byatubangamiraga impanuka nyinshi ziterwa nuko batwinjiranaga batabanje kwerekana aho berekeza ;kandi nibiba umwuga abanshi mu rubyiruko tuzajyamo kuko twabyangaga kubera nta bwishingizi.Turashimira abantu bose bazanye icyo gitekerezo!!!!!!!!!!!!!

  2. Abanyonzi bagiye guhabwa ibirimo impushya zo gutwara n’ubwishingizi
    Nibyiza pe kuri utwo tumashini bagiye gushyira ku magare; nkabashoferi byatubangamiraga impanuka nyinshi ziterwa nuko batwinjiranaga batabanje kwerekana aho berekeza ;kandi nibiba umwuga abanshi mu rubyiruko tuzajyamo kuko twabyangaga kubera nta bwishingizi.Turashimira abantu bose bazanye icyo gitekerezo!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *