BFSWNZQMMJNFHKC7WUBFXMESVI_copy_1000x740

Amerika yafatiye ibihano Joseph Kabila

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko zafatiye ibihano Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urwego rw’iki gihugu rushinzwe imari ni rwo rwatangaje ko rwafatiye ibihano uriya mugabo wayoboye Congo Kinshasa mu gihe cy’imyaka 18.

Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yakunze kumushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 umaze imyaka irenga ine uri mu ntambara na yo.

Mu mwaka ushize Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Byari nyuma yo kugaragara mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23.

Usibye kumukatira urwo gupfa, Leta ya RDC yafatiriye imitungo ye yose ndetse inasesa ishyaka rye rya PPRD.

Amerika ivuga ko “yagarutse muri RDC afite umugambi wo guhungabanya Guverinoma ya Congo binyuze mu guha ubufasha AFC/M23”.

Ivuga kandi ko yaba yarahaye ubufasha bw’amafaranga AFC mu rwego rwo kugira ngo uruhare rwayo rwa Politiki rugaragare mu burasirazuba bwa RDC.

Washington kandi yamushinje kuba yarashishikarije abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC) kuzivamo bakiyunga kuri AFC, ndetse no kuba ari gutegura kugaba ibitero kuri FARDC aturutse mu mahanga.

Ikindi ngo ni uko yaba yaragize uruhare mu gushyiraho umunyapolitiki utavuga rumwe na Perezida uriho, kugira ngo yisubize ijambo muri Guverinoma.

Ku bwa Washington, Kabila “yafashize AFC na M23 mu buryo bw’ibikoresho, ayitera inkunga; cyangwa ayiha ubufasha bw’ibikoresho, amafaranga, ikoranabuhanga cyangwa ubw’ibikoresho na serivisi.”

Kabila ntacyo aratangaza kuri biriya bihano.

Uyu mugabo icyakora amaze igihe agaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi yita ubw’igitugu bugomba kuvaho, nyuma yo kubushinja kuba bukomeje gukora amabi menshi no kubabaza abanye-Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *