Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2015, abapasiteri 2 bo mu Itorero Zion Temple riyoborwa na Ap Gitwaza batawe muri yombi ubwo bari mu gitaramo “Afurika haguruka” kuri stade ya ULK ku Gisozi.
Abo bapasiteri ni Bishop Dieudonne Vuningoma Visi Perezida muri iri torero rya Zion Templena hamwe Pasiteri Comeroun uyobora iri torero ku Gisozi, bikaba bitangazwa ko batwawe na polisi nyuma yo gutwara ibyuma by’umuziki bakoreshaga muri icyo giterane.

Nk’uko byatangajwe na Frolibert Nzabakira Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri Zion Temple ngo polisi yageze aho icyo taramo cyaberaga mu masaha ya saa mbiri (20:00) igatwara ibyuma by’umuziki bakoreshaga irangije itwara n’abo bapasiteri.
Mu gihe Frolibert we avuga atazi icyaba cyateye polisi guta muri yombi aba bapasiteri, ngo no ku wa 2 Kanama ubwo iki gataramo cyatangiraga nabwo yari yatwaye ibyuma bakoreshaga ibabwira ko birimo guteza urusaku ariko nyuma irabirekura.
CSP Celestin Twahirwa umuvugizi wa polisi mu Rwanda, aganira na Igihe, yatangaje ko aba bapasiteri 2 hamwe na Musenyeri batawe muri yombi nyuma y’aho polisi ibaburije guteza urusaku aho kubikora ahubwo bakarwanya amategeko.
Yagize ati “Bahagaritswe kubera urusaku batezaga, bashaka no kubabwira ngo baruhagarike ntibabyumve ahubwo bagasa n’abahangana n’inzego z’umutekano […]”.
Yakomeje avuga ko bagiye gukurikiranwa bityo n’iperereza rikaba ryatangiye gukorwa, bityo ahita anaboneraho gutangariza abateza urusaku ingingo yo mu igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganyiriza abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo.
Igingo y’108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo kuwa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, igena igihano ku bateza urusaku cy’igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu ry’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri nshuro habaye urusaku.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste/Bwiza.com


