Abayobozi b’Abanyafurika basa nkaho bafitanye isano idasanzwe n’imbaraga, ntibajya bashaka kuva ku ntebe zabo. Ibihugu byinshi bya Afurika biyobowe n’abayobozi bamaze imyaka mirongo ku butegetsi, ariko kuri iyi nshuro turabagezaho urutonde rw’abayobozi batanu muri Afurika bamaze igihe gito gishoboka ku butegetsi.
Christopher Elnathan Okoro Cole

Benshi bakeka ko Siaka Stevens yari perezida wa mbere wa Sierra Leone; kwibeshya guhambaye kwemewe cyane. Christopher Elnathan Okoro Cole yari perezida w’urukiko rw’ikirenga muri Sierra Leone, maze muri Mata 1971, nyuma yo gushyiraho itegeko nshinga rya repubulika, yagizwe perezida, bityo aba perezida wa mbere wa Sierra Leone. Nyuma y’iminsi ibiri, yahaye ubutegetsi Siaka Stevens wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.
Yusuf Kironde Lule

Abantu benshi birashoboka ko bazi cyane Idi Amin wa Uganda na Yoweri Kaguta Museveni, kuruta uko bazi Yusuf Kironde Lule. Nyuma yuko Tanzania yirukanye Idi Amin ku butegetsi, ibifashijwemo na Uganda National Liberation Front (UNFL) iyobowe na Lule, Lule yashyizweho nka perezida ku ya 13 Mata 1979. Yakuwe ku butegetsi nyuma y’iminsi 68 ku itariki ya 20 Kamena 1979.
Melchior Ndadaye

Intambara y’abenegihugu mu Burundi yarangiye mu 2005 ifite inkomoko ku iyicwa rya perezida wa mbere watowe mu nzira ya demokarasi muri iki gihugu, Melchior Ndadaye, watsinze amatora yo mu 1993. Ku itariki 10 Nyakanga 1993 nyuma yo kurokoka umugambi wo kumwica ku itariki 3 Nyakanga, yarahiye nka perezida. N’ubwo yagaragaje kwigengesera ku butegetsi bwe, ntibyabujije ko yicwa ku itariki 21 Ukwakira muri uwo mwaka amaze amezi atatu ku butegetsi.
Ernest Adegunle Oladeinde Shonekan

Igihe Gen. Ibrahim Babangida yeguraga kubera igitutu cyo gushyiraho guverinoma ishingiye kuri demokarasi, ubutegetsi bwahawe Ernest Adegunle Oladeinde Shonekan wabaye perezida wa cyenda wa Nigeria. Shonekan yabaye Perezida wa Nigeria ku ya 26 Kanama 1993. Kugeza mu Gushyingo muri uwo mwaka, hongeye kubaho ihirika ry’ubutegetsi rihagarika bitunguranye guverinoma ya Shonekan y’amezi atatu.
Tito Okello

Tito Lutwa Okello yari umusirikare n’umunyapolitiki w’Umugande, wabaye perezida w’iki gihugu guhera ku itariki 29 Nyakanga 1985 kugeza ku itariki 26 Mutarama 1986 amaze iminsi 181 ku butegetsi.
Ibihugu nka Cape Verde, Afurika y’Epfo, Botswana na Namibiya ni bike mu bihugu byo muri Afurika aho ubutegetsi bwa demokarasi bukomeye kandi igisirikare kitivanga mu guhinduka kw’ubutegetsi.


