Abapolisi 146 bato n’abo ku rwego rwa su-ofisiye mu gipolisi cy’u Rwanda tariki ya 16 Gashyantare 2021 barirukanwe, abandi 240 na bo bari muri izi nzego basezererwa nta mpaka.
Bigaragara mu mateka ya Minisitiri w’Ubutabera No 001/MOJ/AG/21 na No 002/MOJ/AG21 yo ku wa 13/02/2021, aboneka mu Igazeti ya Leta Idasanzwe yasohotse ku wa 16 Gashyantare 2021, ashingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 2 Gashyantare 2021.
Mu bapolisi 146 birukanwe harimo 10 bari bafite ipeti rya Senior Sergeant (SSGT), 32 bari bafite ipeti rya Sergeant (SGT), 34 bari bafite ipeti rya Corporal (CPL) n’abandi 70 bari bafite ipeti rya PC, ari naryo rito muri Polisi y’u Rwanda.
Mu bapolisi 240 basezerewe nta mpaka, harimo 8 bari bafite ipeti rya Senior Sergeant (SSGT), 72 bari bafite irya Sergeant (SGT), 79 bari bafite ipeti rya Corporal (CPL) n’abandi 81 bari bafite ipeti rya PC.
Abirukanwe biyongereye kuri bagenzi babo 425 birukanwe mu mwaka w’2020 bazira amakosa atandukanye nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ubwo yari mu nama n’abapolisi bakuru tariki ya 3 Ukuboza 2020, ku Kacyiru.
IGP Munyuza icyo gihe yagize ati: “Hari bamwe mu bapolisi bakigaragaraho imyitwarire itanoze irimo kwaka no kwakira ruswa. Muri uyu mwaka wa 2020 abapolisi bagaragayeho imyitwarire mibi ni 425, bahanishijwe kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda.”
Ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ryerekana ko n’aba birukanwe muri Gashyantare 2021 baba barazize imyitwarire nk’iyo yakomojeho.

8 Responses
Abapolisi 146 birukanwe burundu, abandi 240 basezererwa nta mpaka
ariko disi mujye mureba neza harimo ababa barengana. byigeze kumbano umujenerari ankorera raporo y’impimbano kugirango angerekeho urusyo. Ariko mbabwire isi ntisakaye, ibyo yankoreye byamubayeho

abirukanwe.baziramakosa bagebakurikiranwa bakosorwe

Mwiriwe neza,twasabagako ibyobintu byakurikiranwa abitwara nabi bakabihanirwa,nkubu hari abakorera inyange ugana rubengera nibisambo barambura bakitwaza ko arakazi igitera urujijo nukobatanga na facture kandi bahohotera abantu muburyo butandukanye biherutse kumbaho mbura ahonabariza ndikomereza

Ikigaragara nuko hari hakenewe uburyo bwakoreshwa bwo gusimbura police iba iri mu muhanda.Abenshi bakunda kwandika amande kdi mu by’ukuri utwaye atakoze ikosa.Habonetse uburyo bwagaragaza ibibera aho baba bari byakuraho akarengane ka hato na hato nizo ruswa zivugwa.