Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwamaze gushyikirizwa abapolisi babiri bagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bari gukubita umuturage wari watorotse kasho.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho y’abantu bane bambaye imyenda isanzwe, bateruye umuntu bamwerekeza ahari haparitse imodoka.
Mu kumugeza kuri iyo modoka yari iparitse iruhande y’ishami rya Equity Bank i Musanze, babiri bagaragaye bamukubita ibipfunsi ubwo bashakaga kuyimwinjizamo.
Hari umuturage wifashishije urukuta rwe rwa Twitter, abaza Polisi y’Igihugu niba yaba yamenye iby’uwo muntu, icyo yafatiwe, abamukubitaga n’aho bamujyanye.
Polisi yasubije ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili, akaba yitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.
Uyu yari yatorotse Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza yari afungiyeho.
RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko bariya bapolisi bari mu maboko yayo aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ndetse mu gihe cya vuba bakazashyikirizwa ubushinjacyaha.
Iti: “Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.”



2 Responses
Abapolisi bagaragaye bakubita uwari watorotse kasho bari mu maboko ya RIB
Urwo rubanza muzarucire muruhame kuko biriya sibikwiye inzego dukunda bikorewe abasiville
Abapolisi bagaragaye bakubita uwari watorotse kasho bari mu maboko ya RIB
Urwo rubanza muzarucire muruhame kuko biriya sibikwiye inzego dukunda bikorewe abasiville