Abapolisi boherejwe mu butumwa bw’amahoro bibukijwe ko amakosa bakora ashyirwa ku Rwanda aho kubitirirwa

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo ku itariki ya 29 Mata, itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo ab’igitsinagore 18 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo mu murwa mukuru w’iki gihugu Juba, mu mpanuro bahawe bibukijwe ko ikosa ryose bakora mu kazi, rishyira ku Rwanda.

Mbere y’uko bahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, basezeweho n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda buhagarariwe na komiseri wa Polisi (Commissioner of Police (CP) John  Bosco Kabera.

Umunsi umwe mbere y’uko burira rutemikirere bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP/Opns) Dan Munyuza, zizabafasha gukora akazi kabo neza muri icyo gihugu.

Yagize  ati:”Akazi muzakora aho mugiye kubungabunga amahoro, ntaho gataniye n’ako mwakoraga hano mu Rwanda. Itandukaniro rihari gusa ni uko aho mugiye muzakorana n’abantu mutavuga ururimi rumwe.”

Yakomeje abasaba kuzakomeza guhesha ishema igihugu, nk’uko bagenzi babo bababanjirije bakomeje kugihesha ishema.Ati “Mumenye ko aho mugiye muhagarariye igihugu. Ibyiza n’ibibi muzakora ntibizababarwaho ahubwo bizabarwa ku Rwanda. Turabasaba guzakora ibyiza gusa kugirango mukomeze guhesha isura nziza igihugu cyacu.”

Yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, biyubaha bo ubwabo, bubahana, bubaha n’abandi kandi bakihesha agaciro, kuko Polisi y’u Rwanda igaragara neza imbere y’abandi  bapolisi b’abanyamahanga bazaba bari kumwe.

Iri tsinda riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, rigiye muri iki gihugu aho rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, rikaba ryasimbuyeyo irindi ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Bosco Rangira, iri naryo rikaba ryagarutse mu gihugu ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 29 Mata, naryo rikaba ryakiriwe na CP Kabera wabashimiye uko bitwaye mu butumwa bw’amahoro, anabasaba ko ubunararibonye bakuye muri ubwo butumwa bw’amahoro buzabafasha gutunganya neza imirimo yabo, anabasaba kuzabusangiza bagenzi babo.

ACP Rangira, yavuze ko inshingano zabajyanye bazisoje neza, yongeraho ko muri Sudani yepfo amahoro ataragaruka neza, ikaba ariyo mpamvu basimbuweyo n’abandi.

Yavuze ati:”Muri rusange, abanyasudani y’Epfo bishimiye akazi gakorwa n’abapolisi b’u Rwanda, tukaba twarakoranye bya hafi n’abandi baje kugarura amahoro muri iki gihugu.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi hafi 1200 bagiye kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, mu minsi iri imbere rukaba ruzohereza itsinda ry’abapolisikazi muri Sudani y’Epfo, bakazuzuza abapolisi 1400 bari kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye

Aba bapolisi b’u Rwanda babungabunga amahuro muri Sudani y’Epfo bakora imirimo irimo:  gucunga umutekano mu duce tumwe na tumwe tw’iki gihugu, kurinda abayobozi batandukanye ndetse n’ibikorwa remezo birimo inyubako za Leta.

FPU01 4
Abapolisi boherejwe mu butumwa bw’amahoro barimo ab’igitsinagore 18
Ji
Abavuye mu butumwa bw’amahoro basabwe gusangiza bagenzi babo ubunararibonye bavanyeyo

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *