Abarangije muri Atlantic International University (AIU) barateganya kujyana HEC mu nkiko

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri b’Abanyarwanda barangije muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Atlantike (AIU) bakangishije kujyana mu nkiko Inama y’Amashuri Makuru (HEC) bagerageza guhindura icyemezo cyafashwe cyo guhagarika ibyemezo byabo bihwanishwa n’impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga (Equivalences).

Ku ya 10 Mutarama, HEC yatesheje agaciro izi “equpvalences” zose zatangiwe muri AIU, ivuga ko iki shuri rifite icyicaro muri Amerika ritemewe n’ikigo icyo ari cyo cyose.

Abigisha bo muri kaminuza zo mu Rwanda n’abakozi bo mu bigo bya Leta n’ibyigenga bize muri iyi kaminuza barwanyije iki cyemezo.

Umwe mu bahagarariye abaharangije wahisemo kudatangaza amazina ye yagize ati: “Turabanza gushishikariza HEC guhura n’abanyeshuri barangije AIU kugira ngo bakemure mu mahoro akarengane gakorerwa abanyeshuri ba AIU ndetse n’abanyeshuri barangije”.

Yavuze ko ubu urukiko rushobora kuba inzira yabo ya nyuma, bagaragaza ko bashaka no kwitabaza ibiro by’Umuvunyi.

Bivugwa ko Abanyarwanda 100 barangije muri AIU bafite impamyabumenyi zitandukanye kuva ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza kugeza kuri PhD.

Ati: “Aba bose bari barahawe equivelences. Ntibyumvikana impamvu kugeza ubu HEC idashaka guhura n’abarangije ngo baganire kuri iki kibazo “.

Yongeyeho ko abakiri ku ishuri bashobora gutakaza amafaranga n’umwanya.
Uyu yakomeje agira ati: “Twatanze ikirego muri HEC ariko ntitwigeze tubona igisubizo.”

HEC yari iherutse gusobanura ko n’ikigo bivugwa ko cyemereye AIU aricyo serivisi ishinzwe kwemerera amashuri makuru mpuzamahanga (ASIC) atari ikigo cya leta gishinzwe kwemerera amashuri makuru mu Bwongereza cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Nk’uko amakuru akomeza abivuga, AIU yashyizeho itsinda rya tekiniki ryo gukurikirana iki kibazo.

Ikinyamakuru New Times kivuga ko cyabwiwe n’abarangije muri AIU yababwiye ko ari ibibazo bya vuba byavuye muri HEC byohererejwe AIU ari ibyo muri 2018 bahise basubiza.

Umwe mu bayobozi avuga ku itangazo ryavuye muri iyi kaminuza yagize ati: “Nkuko tubizi, itumanaho ryari rihagije kuko HEC itigeze yongera kutuvugisha kandi twamenye ko nyuma abanyeshuri benshi ba AIU bahawe kwemerwa kubera amasomo yabo”.

Yongeyeho ati: “Kuva icyo gihe, nta bundi butumwa twabonye. Niba HEC yongeye kutubaza, noneho tuzahita dusubiza. Ni ngombwa cyane kumva uburyo kaminuza zo muri Amerika zikora mu gihugu cyacu gitandukanye n’u Rwanda. ”

Abayobozi ba HEC ngo ntabwo basubije icyifuzo cyo kugira icyo batangaza mu gihe Minisiteri y’Uburezi yashimangiye ko HEC ari yo igomba gusubiza ibibazo by’abanyeshuri barangije muri AIU.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abarangije muri Atlantic International University (AIU) barateganya kujyana HEC mu nkiko
    HEC itanga iyo equivalence yarabikoze. Nkikigo giharariye leta kiyikoza isoni. Birababaje ukuntu HEC yaba imenye ko yibeshye
    Ubwo se ninde wazongera kuyizera. Nireke kwiteza abantu. Niba inabitesheje agaciro abayizemo ntibabigenderemo. Birababaje
    kubona ko uyu mwanzuro aruhombya leta kandi ntakabuza Leta yatsindwa mururwo rubanza. HEC niyirinde guhombya leta.

  2. Abarangije muri Atlantic International University (AIU) barateganya kujyana HEC mu nkiko
    HEC itanga iyo equivalence yarabikoze. Nkikigo giharariye leta kiyikoza isoni. Birababaje ukuntu HEC yaba imenye ko yibeshye
    Ubwo se ninde wazongera kuyizera. Nireke kwiteza abantu. Niba inabitesheje agaciro abayizemo ntibabigenderemo. Birababaje
    kubona ko uyu mwanzuro aruhombya leta kandi ntakabuza Leta yatsindwa mururwo rubanza. HEC niyirinde guhombya leta.

  3. Abarangije muri Atlantic International University (AIU) barateganya kujyana HEC mu nkiko
    Umutwe uragira uti ….barakangisha kujya mu nkiko ….ibi sibyo , mujye muba abanyamwuga cyangwa namwe muri ku ruhande rwa reta iri kurenganya aba banyeshuri! Mvuze reta kuko kiriya kigo ni icya reta!
    None namwe ngo barakangisha??? Hmm

  4. Abarangije muri Atlantic International University (AIU) barateganya kujyana HEC mu nkiko
    Umutwe uragira uti ….barakangisha kujya mu nkiko ….ibi sibyo , mujye muba abanyamwuga cyangwa namwe muri ku ruhande rwa reta iri kurenganya aba banyeshuri! Mvuze reta kuko kiriya kigo ni icya reta!
    None namwe ngo barakangisha??? Hmm

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *