Abareberera inyungu z’umuhanzi Jowest bemeje ko amaze ibyumweru birenga bibiri afunzwe

Sangiza iyi nkuru

Kompanyi ireberera inyungu z’umuhanzi Giribambe Joshua wamampaye nka Jowest yemeje ko amaze igihe kirenga ibyumweru bibiri afunzwe nyuma yo guhamagarwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023 ni bwo hasakaye amakuru y’uko uyu muhanzi amaze iminsi atawe muri yombi, aho byavuzwe ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa utari wuzuza imyaka y’ubukure.

Mu itangazo, IT Entertainment ireberera inyungu z’uyu muhanzi yemeje ko amaze iminsi atawe muri yombi na RIB nyuma y’uko ahamagajwe.

Itangazo ryagiye hanze rivuga ko Jowest yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku wa 1 Gashyantare 2023 ndetse agahita atabwa muri yombi.

N’ubwo hari amakuru avuga ko akurikiranyweho gusambanya umwana, muri iri tangazo ntabwo IT Entertainment yatangaje icyo uyu muhanzi ashinjwa.

Umuhanzi Jowest ni umwe mu bameze neza muri uyi minsi aho yamamaye mu ndirimbo zuje imitoma nka ‘Saye, Pizaa, Agahapinesi’ ndetse n’izindi zigiye zitandukanye, akaba yaratawe muri yombi yitegura gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Papa Cyangwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *