Amakuru yatanzwe na bamwe mu bayobozi mu Gihugu cya Misiri avuga ko abantu barenga 1000 bapfiriye mu rugendo rutagatifu i Mecca abenshi muribo ari Abanya Misiri.
Abo bayobozi babiri bavuga ko Abanyamisiri bagera kuri 630 bapfiriye mu rugendo rutagatifu bari bagiyemo mu Gihugu cya Arabia saoudite, bazize ubushyuhe bukabije bwibasiye icyo Gihugu.
Bivugwa ko Abanyamisiri bapfiriye mu i Mecca ,imirambo yabo yashyinguwe muribo Arabia soudithe nkuko byemejwe nabo bayobozi batashatse ko hatangazwa amazina yabo kuko byatangajwe n’ijwi ry’Amerika .
Leta ya Arabia Saoudite yatangaje ko hari abantu bari bagiye mu rugendo Rutagatifu mu buryo butemewe n’amategeko ndetse benshi babujijwe kwinjira ahaberaga umutambagiro mutagatifu bituma batabona aho bahungira ubushyuhe bukabije, ariko kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa Arabia soudithe buratangaza ku bijyanye n’abapfiriye ku butaka bwayo.
Ibihugu bya Misiri ,Indonesia,Ubuhinde ,Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Jordania, Tunisia, Algeria, Malaysia nibyo nibyo byapfushije abaturage babyo . Abapfuye barenga 1000 barimo ,Abanyamisiri 630 , Abanyandonisiziya 165 ,Abahinde 98 n’Abanyamerika 2, mu gihe bindi bihugu bitatangaje umubare w’abaturage babyo bapfuye.


