Abakinnyi bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ (FAPA), bandikiye Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na FERWAFA bagaragaza ibikwiye kunozwa kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeze gutera imbere.
Biri mu bikubiye mu baruwa ndende bandikiye ziriya nzego.
Iyi baruwa yanditswe mu izina ry’abakinnyi 18 bahoze bakinira Amavubi, barimo Murangwa Eugène, Eric Nshimiyimana, Kayiranga Baptiste, Jimmy Mulisa, Karim Kamanzi, Djabil Mutarambirwa, Kapiteni DĂ©sirĂ© Mbonabucya na Jimmy Gatete.
Aba barimo kandi Michel Kamanzi, Moussa Hakizimana, Karekezi Olivier, Léandre Bizagwira, Nshizirungu Hubert, Hassan Karere, Marie Grace Nyinawumuntu, Ashiraf Munyaneza, Kalisa Claude na Erias Manamana.
Aba bagaragaje Igikombe cya Afurika cyo muri 2004 Amavubi yitabiriye muri Tunisia, Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 Amavubi yitabiriye muri Mexique muri 2011, Igikombe cya CECAFA Rwanda B yitabiriye mu 1999 n’ibikombe bya CECAFA amakipe ya Rayon Sports, APR FC na Atlaco yatwaye; nka bimwe mu bihe byiza umupira w’amaguru w’u Rwanda wagize.
Cyakora cyo bavuga ko u Rwanda rwananiwe kubakira kuri ibi bihe byiza kugeza na nubu rukaba rutarenga umutaru mu mukino mpuzamahanga itandukanye.
Abakinnyi bibumbiye mu Ishyirahamwe FAPA, bavuga ko bishimiye uko Amavubi y’u Rwanda yitwaye muri CHAN yaberaga muri CamĂ©roun, bagashimira ubuyobozi bw’igihugu budahwema gukora ibishoboka byose kugira ngo Amavubi yitware neza.
Basabye FERWAFA iki?
Mu byo abahoze bakinira Amavubi basabye Minisports na FERWAFA, harimo “gutekereza ukuntu habaho ibiganiro byahuza abarebwa n’umupira w’amaguru bakigira hamwe iterambere rirambye ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.”
Bifuje ko ku murongo w’ibyigwa hashyirwa kongera ibibuga by’imyitozo n’ibindi bikoresho by’ibanze nk’imipira yo gukina haba mu mashuri ndetse no gafi y’abaturage.
Guteza umupira w’amaguru ushingiye ku bato, gushyira ubunyamwuga mu miyoborere y’umupira w’amaguru mu nzego zose, gutanga amahugurwa ku bakora mu mupira w’amaguru no kwiga uko ruhago Nyarwanda yabona abaterankunga na byo biri mu byo bifuje.





