Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bihanganishije ikipe ya APR FC nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli wahoze ari umuyobozi wayo.
Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Gen Musemakweli wari umugenzuzi Mukuru w’ingabo z’u Rwanda yitabye Imana.
Minisiteri y’Ingabo ku rubuga rwayo, yavuze ko Gen Musemakweli yazize “uburwayi karemano”.
Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye batambukije ubutumwa bwihanganisha Igisirikare cy’u Rwanda, APR FC Musemakweli yayoboye ndetse n’umuryango we.
Rayon Sports kuri Twitter yagize iti: “Umuryango wa Rayon Sports twifatanyije n’abavandimwe bacu APR FC babuze uwahoze ari umuyobozi wanyu, Lt Gen Jacques Musemakweli. Imana imwakire kandi ikomeze abasigaye.”
Amakipe ya AS Kigali, Kiyovu Sports na Espoir FC na yo yatanze ubutumwa bwihanganisha APR FC.
Espoir FC yagize iti: “Umuryango wa Espoir Fc wifatanyije n’umuryango wa Lt General Jacques MUSEMAKWELI n’uwa APR FC muri rusange, nyuma y’inkuru y’incamugongo ko umusportif ukomeye AFANDE Jacques MUSEMAKWELI wayoboye APR Fc yaraye atabarutse. Imana imutuze aheza.”
AS Kigali yo yagize iti: “Umuryango mugari wa AS Kigali wifatanyije n’uwa APR FC mu kababaro ko kubura uwahoze ari umuyobozi wayo Lt Gen Jacques Musemakweli witabye Imana ku wa Kane. Igihugu cyacu kibuze umugabo w’ingenzi Imana imwakire mu bayo.”
Kiyovu Sports na yo yagize iti: “Umuryango wa Kiyovu Sports wifatanyije n’abakunzi n’abanyamuryango b’ikipe ya APR FC ndetse n’abakunzi ba sports muri rusange mu kababaro kubera urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye iyi kipe. Twihanganishije kandi n’umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Ikipe ya Police FC na yo yihanganishije umuryango wa Gen Jacques Musemakweli.
Iyi ikipe yagaragaje ko “Ubuyobozi bwa Police FC bubabajwe n’urupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweri. Twihanganishije umuryango we muri ibi bihe bitoroshye.”
Minisiteri ya Siporo yo yagize iti: “MINISPORTS ibabajwe n’urupfu rwa Lt. Gen. Jacques MUSEMAKWELI. Twifatanyije n’umuryango we n’ingabo z’u Rwanda ndetse n’umuryango mugari wa Siporo.”
“MINISPORTS irazirikana uruhare rwe mu iterambere rya siporo. Aruhukire mu mahoro.”


