Abarimo Umunyarwanda n’Umugande baravamo Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Sangiza iyi nkuru

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Gashyantare kugeza ejo ku Cyumweru tariki ya 07, hateganyijwe inama ya 34 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Inama y’uyu mwaka iraza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, bijyanye n’uko Afurika n’Isi muri rusange bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kimaze umwaka cyoreka imbaga.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi, yamaze kugera i Addis Ababa muri Ethiopia ahari ikicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, mbere y’uko atangira inshingano nka Perezida mushya wawo.

Tshisekedi arasimbura Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo wari umaze umwaka ayobora uriya muryango.

Uretse Tshisekedi utangira imirimo nka Perezida mushya wa AU, iyi nama ya 34 y’uriya muryango izasiga hamenyekanye Perezida wa Komisiyo yawo na Visi-Perezida we.

Umunya-Tchad Moussa Faki Mahamat uyoboye uriya Komisiyo kuva muri 2017 ni we ukomeza kuyibera umuyobozi, gusa hakaza gutorwa umwungiriza we.

Ubusanzwe uyu mwanya uriho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho mu 2017. Cyo kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije nawe aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe. Bose manda yabo izarangirana n’umwaka utaha.

Mu bagomba kuvamo Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe harimo Umunyarwanda Dr. Monique Nsanzabaganwa wahawe inshingano zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Kandidatire ya Dr Nsanzabaganwa yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ku wa 03 Ukuboza 2020, ubwo yakiraga mu musangiro abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Madamu Nsanzabaganwa afite intumbero zo kuba mu buyobozi bwa AU burajwe ishinga no guteza imbere ubukungu, byose bikajyana no gukorera mu mucyo, gushyira imbaraga mu kubaza inshingano abazishinzwe, kongera ingufu mu ihame ry’imiyoborere n’ibindi.

Ahataniye uyu mwanya n’abandi batanu barimo umunya-Uganda, Pamela Kasabiiti Mbabazi usanzwe akuriye Komisiyo ishinzwe igenamigambi mu gihugu cye.

Abandi ni Umunya-Somalia Awale Ale Kuliane, Fatouma Jallow ukomoka muri Gambia, Hasna Barkat Daoud ukomoka muri Djibouti na Martha Akya Amaa ukomoka muri Ghana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *