Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza

Sangiza iyi nkuru

Abarimu bakorera kure y’imiryango yabo bavuga ko bahura n’imbogamizi z’ibyemezo basabwa bisa n’amananiza iyo bari gusaba guhindurirwa aho bakora ngo begere imiryango yabo.

Bumwe mu buryo bufasha mwarimu gutera imbere harimo no gukorera hafi y’aho atuye kuko bimurinda gusesagurira amafaranga mu ngendo, gukodesha inzu ndetse no kugura amafunguro n’ibikoresho byo mu rugo rushya yaba yimukiyemo. Gusa n’ubwo bimeze gutya, abarimu bifuza kwimura akazi bava mu karere bajya mu kandi (mutation), bavuga ko amabwiriza hashyizweho abagonga ndetse amwe atanashoboka, bakaba babifata nk’amananiza.

Muri uyu mwaka, ni bwo REB yashyizeho amabwiriza ku barimu bifuza guhindura aho bakorera n’ubwo impinduka zabayemo zitishimiwe. Mu mabwiriza mashya, umwarimu ushaka kwimurirwa akazi agomba gutanga ibyangombwa bitandukanye birimo ikigaragaza ko uhawe ‘mutation’ nta cyuho yasiga aho avuye n’icyangombwa cy’ubunyangamugayo.

Umwe mu barimu baganiriye na Bwiza, utifuje ko amazina ye atangwazwa yagize ati”Ese birashoboka ko wava mu mwanya w’igishagamo ntusige icyuho? Ayo koko si amananiza”?

Aba barimu bakomeza bavuga ko REB iherutse gutangaza ko ibaye ihagaritse gutanga ‘mutation’ kandi ari icyemezi kizabagonga cyane ko abifuza kwimurirwa akazi bo batabura kuko impamvu zo guhinduza aho gukorera zo zitahagaze.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée,ku murongo wa telefoni yabwiye BWIZA ko nta mananiza ari mu byangombwa basaba abarimu ahubwo ari amabwiriza aba ari gushyirwa mu bikorwa. Yagize ati”Mu burezi iyo hari inyungu ziri kurebererwa, ntabwo harebererwa iza mwarimu gusa ahubwo hitabwa k’uzagirira akamaro uburezi muri rusange. Ibyo bita amananiza, ni amabwiriza agenwa na sitati ndetse n’iyimurwa rya mwarimu hari icyo ribivugaho”.

Iteka rya Perezida No 064/01 ryo kuwa 16/03/2020, mu ngingo yaryo ya 53 igena iyimurwa y’umwarimu, rivuga ko umwarimu ashobora gusaba mu nyandiko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa uw’Akarere kuva ku kigo cy’ishuri yigishagaho ajya ku kindi mu gihe adahinduye intera y’urwego yari asanzweho. Ibyo asabwa biri mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Soma Izindi Nkuru

50 Responses

  1. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    nikobimeze hari uturere duteyenabi kuko nkanje akarere ntuyemo niko nkoreramo ariko bitsaba kwambuka uturere tu 4 ngo ngere ahonkorera ,naranditse ndaruha,nimyanya yaboneka hafi bakayihera abasha

  2. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza

  3. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    mineduc nutujagari twayo turaturambiwe aho bigeze perezida wa repubulika yayishakira umusirikare wize education kuko yakuraho utu tujagari rwa buri munsi ngo bahinduye ururimi ejo ngo …birarambiranye abarimu twirirwa tugaraguzwa agati iiiiiiiiii

  4. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza

  5. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Ndayambaje arabeshya bazaze barebe mu karere ka gisagara ko batimanye mutation.Ubundi kugirango usabe ahandi bisaba ibaruwa yemeza ko akarere ukoreramo kemeye kukureka ukajya gupima amahirwe ahandi.Arko muri GISAGARA bimanye ayo mabaruwa bavuga ko atari ngombwa kuyasinyaho kuko ari mugihe cya COVID-19.

  6. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza

  7. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Oya ! Ibyo bitabaye managed byatera akajagari kuko n’ukora aho yumva atishimiye yatangira kwaka mutation ugasanga abarezi bahora ari urujya n’uruza!
    Ibyo ni akajagari ahubwo bakwiriye no guteganya imyaka runaka umurezi aba yemerewe gusaba kujya ahandi ! Murumva aka kajagari ariko?! Namwe mujye mushyira mu gaciro kabisa

    1. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
      Mike baca umugani mu kinyarwanda ngo: “Agahwa kari ku wundi karahandurika”. Iyo uza kuba uri umwarimu, warashakanye n’umwarimu, cyangwa se warabyaye umwarimu, ntabwo uba uvuga ibi. Itonde kuko isi ntisakaye, ejo nawe wanyagirwa !

    2. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
      Mike baca umugani mu kinyarwanda ngo: “Agahwa kari ku wundi karahandurika”. Iyo uza kuba uri umwarimu, warashakanye n’umwarimu, cyangwa se warabyaye umwarimu, ntabwo uba uvuga ibi. Itonde kuko isi ntisakaye, ejo nawe wanyagirwa !

    3. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
      Mike baca umugani mu kinyarwanda ngo: “Agahwa kari ku wundi karahandurika”. Iyo uza kuba uri umwarimu, warashakanye n’umwarimu, cyangwa se warabyaye umwarimu, ntabwo uba uvuga ibi. Itonde kuko isi ntisakaye, ejo nawe wanyagirwa !

    4. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
      Mike baca umugani mu kinyarwanda ngo: “Agahwa kari ku wundi karahandurika”. Iyo uza kuba uri umwarimu, warashakanye n’umwarimu, cyangwa se warabyaye umwarimu, ntabwo uba uvuga ibi. Itonde kuko isi ntisakaye, ejo nawe wanyagirwa !

    5. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
      Mike baca umugani mu kinyarwanda ngo: “Agahwa kari ku wundi karahandurika”. Iyo uza kuba uri umwarimu, warashakanye n’umwarimu, cyangwa se warabyaye umwarimu, ntabwo uba uvuga ibi. Itonde kuko isi ntisakaye, ejo nawe wanyagirwa !

    6. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
      Mike baca umugani mu kinyarwanda ngo: “Agahwa kari ku wundi karahandurika”. Iyo uza kuba uri umwarimu, warashakanye n’umwarimu, cyangwa se warabyaye umwarimu, ntabwo uba uvuga ibi. Itonde kuko isi ntisakaye, ejo nawe wanyagirwa !

    7. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
      Mike baca umugani mu kinyarwanda ngo: “Agahwa kari ku wundi karahandurika”. Iyo uza kuba uri umwarimu, warashakanye n’umwarimu, cyangwa se warabyaye umwarimu, ntabwo uba uvuga ibi. Itonde kuko isi ntisakaye, ejo nawe wanyagirwa !

    8. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
      Mike baca umugani mu kinyarwanda ngo: “Agahwa kari ku wundi karahandurika”. Iyo uza kuba uri umwarimu, warashakanye n’umwarimu, cyangwa se warabyaye umwarimu, ntabwo uba uvuga ibi. Itonde kuko isi ntisakaye, ejo nawe wanyagirwa !

  8. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Oya ! Ibyo bitabaye managed byatera akajagari kuko n’ukora aho yumva atishimiye yatangira kwaka mutation ugasanga abarezi bahora ari urujya n’uruza!
    Ibyo ni akajagari ahubwo bakwiriye no guteganya imyaka runaka umurezi aba yemerewe gusaba kujya ahandi ! Murumva aka kajagari ariko?! Namwe mujye mushyira mu gaciro kabisa

  9. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Kudasiga icyuho aho uvuye ibyo byo ntibishoboka ubwo c umuyobozi w, ikigo waguha icyo cyangobwa ejo akajya ku Karere ngo nkeneye umwarimo abaho? Amananiza arahari rwose!!

  10. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Kudasiga icyuho aho uvuye ibyo byo ntibishoboka ubwo c umuyobozi w, ikigo waguha icyo cyangobwa ejo akajya ku Karere ngo nkeneye umwarimo abaho? Amananiza arahari rwose!!

  11. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Amananiza arimo rwose. Babuze uko babyanga barajijisha ngo niba nta cyuho mwalimu yaba asize aho avuye yahabwa mutation. Ibi biri gutuma umuyobozi adasinyira mwalimu ngo adasiga icyuho.

    Icyifuzo naha MINEDUC nuko yareka abalimu bakoroherezwa urugendo. Noneho abashya bazinjira mu kazi bakazaza kuziba cya cyuho muri ya myanya.

  12. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Amananiza arimo rwose. Babuze uko babyanga barajijisha ngo niba nta cyuho mwalimu yaba asize aho avuye yahabwa mutation. Ibi biri gutuma umuyobozi adasinyira mwalimu ngo adasiga icyuho.

    Icyifuzo naha MINEDUC nuko yareka abalimu bakoroherezwa urugendo. Noneho abashya bazinjira mu kazi bakazaza kuziba cya cyuho muri ya myanya.

  13. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Hhhh! Izo nyungu z’uburezi c DEG avuga zagerwaho gute nyiri kuzishyira mubikorwa adatuje koko? Nigute watuza ukita kubana babandi abawe bameze nk’imfubyi koko? Iyo sitati c avuga yashyizweho n’imana ko ariyo idakosa? Ahaaa!!!

  14. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Hhhh! Izo nyungu z’uburezi c DEG avuga zagerwaho gute nyiri kuzishyira mubikorwa adatuje koko? Nigute watuza ukita kubana babandi abawe bameze nk’imfubyi koko? Iyo sitati c avuga yashyizweho n’imana ko ariyo idakosa? Ahaaa!!!

  15. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    MINEDUC ifatanyije na REB twabisabira kwirinda guhuzagurika muri iyi Gahunda yo gutanga mutation ,bagakuramo ariya mananiza bashyizemoby’uko umwarimu agomba kugenda ari uko agaragaje ko nagenda aho avuye nta cyuho kizahasigara!ntibyakunda byanga byakunda kizahasigara uko wagira kose.

    Ikindi ba Headmasters, Sector Education Inspectors,District Education bamwe nabamwe mureke Muve Ku izima mutange mutation mutarindiriye babandi baza mumatwi yanyu.
    Urugero director w’ishuri akaza ati”Bwana DEO rwose umwarimu kanaka yatse mutation mubyukuri nimuyimuha ikigo kizahungabana,bikarangira uyibuze (ukaba ubaye victim) nkaho ari wowe mwarimu wenyine Uzi kwigisha!please REB iki kotu kirahari mu turere .

    Murakoze

  16. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    MINEDUC ifatanyije na REB twabisabira kwirinda guhuzagurika muri iyi Gahunda yo gutanga mutation ,bagakuramo ariya mananiza bashyizemoby’uko umwarimu agomba kugenda ari uko agaragaje ko nagenda aho avuye nta cyuho kizahasigara!ntibyakunda byanga byakunda kizahasigara uko wagira kose.

    Ikindi ba Headmasters, Sector Education Inspectors,District Education bamwe nabamwe mureke Muve Ku izima mutange mutation mutarindiriye babandi baza mumatwi yanyu.
    Urugero director w’ishuri akaza ati”Bwana DEO rwose umwarimu kanaka yatse mutation mubyukuri nimuyimuha ikigo kizahungabana,bikarangira uyibuze (ukaba ubaye victim) nkaho ari wowe mwarimu wenyine Uzi kwigisha!please REB iki kotu kirahari mu turere .

    Murakoze

  17. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    ARI KO SE HATARIMO AMANANIZA IYO STATI NTITORWA NABANTU? HARI UMWALIMU UBA ARI MO SE? NUMVA BAJYA BATORA AMATEGEKO ARIKO O HIFASHISHIJWE ABO ITEGEKO RIREBA.

  18. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    ARI KO SE HATARIMO AMANANIZA IYO STATI NTITORWA NABANTU? HARI UMWALIMU UBA ARI MO SE? NUMVA BAJYA BATORA AMATEGEKO ARIKO O HIFASHISHIJWE ABO ITEGEKO RIREBA.

  19. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    REB yarabivanze pe kuburyo wagirango mutation bazivanyeho rwose.kdi birakwiye ko Mwarimu yakagombye guhabwa hafi yiwabo kko gutunga Ingo ebyiri biri mu bintu biduhamisha mu bukene kdi byoroshye guhinduka GSA ababishyira mu bikorwa ntabwo bazi inyungu zabyo kdi ntibitaye kuri Mwarimu nibyifuzo bye ahubwo bahora ngo bareba inyungu zuburezi rero ukaba wakwibaza ngo inyungu zitagera kuri Mwarimu ninyabaki kko?abayobozi ba REB nibahindure imyumvire bite kuri Mwarimu bareke izindi nzitwazo.

  20. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    REB yarabivanze pe kuburyo wagirango mutation bazivanyeho rwose.kdi birakwiye ko Mwarimu yakagombye guhabwa hafi yiwabo kko gutunga Ingo ebyiri biri mu bintu biduhamisha mu bukene kdi byoroshye guhinduka GSA ababishyira mu bikorwa ntabwo bazi inyungu zabyo kdi ntibitaye kuri Mwarimu nibyifuzo bye ahubwo bahora ngo bareba inyungu zuburezi rero ukaba wakwibaza ngo inyungu zitagera kuri Mwarimu ninyabaki kko?abayobozi ba REB nibahindure imyumvire bite kuri Mwarimu bareke izindi nzitwazo.

  21. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Njyewe numva uburezi uwabushimga Abihaye Imana(Padiri, chehe,pasteur,masoeur,Frere,etc)kuko mbona aribo bagerageza bita kunyungu za mwalimu hanyuma uburezi bukagenda neza mubigo. None se muretse na mutation. Hari ibigo REB yatanze imashini,ipadi,arko ngo mwalimu ntibamutiza ngo ayifashishe ari murugo ategura, week end n,ibiruhuko ngo ni izabana,ngo wowe uzagure iyawe.Ese koko abandi bakozi machine mbona bahetse mubikapu nizo biguriye? Ubwo mwalimu nagera Ku ishuri mugitondo yazindutse agasanga computer lab igifunze sambiri arakora iki mu ishuri? Ibibazo by a teacher ni byinshi kdi bisa naho ntawe ubyitayeho ninayo mpamvu ireme ry,uburezi ryanze burundu.

  22. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Njyewe numva uburezi uwabushimga Abihaye Imana(Padiri, chehe,pasteur,masoeur,Frere,etc)kuko mbona aribo bagerageza bita kunyungu za mwalimu hanyuma uburezi bukagenda neza mubigo. None se muretse na mutation. Hari ibigo REB yatanze imashini,ipadi,arko ngo mwalimu ntibamutiza ngo ayifashishe ari murugo ategura, week end n,ibiruhuko ngo ni izabana,ngo wowe uzagure iyawe.Ese koko abandi bakozi machine mbona bahetse mubikapu nizo biguriye? Ubwo mwalimu nagera Ku ishuri mugitondo yazindutse agasanga computer lab igifunze sambiri arakora iki mu ishuri? Ibibazo by a teacher ni byinshi kdi bisa naho ntawe ubyitayeho ninayo mpamvu ireme ry,uburezi ryanze burundu.

  23. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Njyewe numva uburezi uwabushimga Abihaye Imana(Padiri, chehe,pasteur,masoeur,Frere,etc)kuko mbona aribo bagerageza bita kunyungu za mwalimu hanyuma uburezi bukagenda neza mubigo. None se muretse na mutation. Hari ibigo REB yatanze imashini,ipadi,arko ngo mwalimu ntibamutiza ngo ayifashishe ari murugo ategura, week end n,ibiruhuko ngo ni izabana,ngo wowe uzagure iyawe.Ese koko abandi bakozi machine mbona bahetse mubikapu nizo biguriye? Ubwo mwalimu nagera Ku ishuri mugitondo yazindutse agasanga computer lab igifunze sambiri arakora iki mu ishuri? Ibibazo by a teacher ni byinshi kdi bisa naho ntawe ubyitayeho ninayo mpamvu ireme ry,uburezi ryanze burundu.

  24. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Njyewe numva uburezi uwabushimga Abihaye Imana(Padiri, chehe,pasteur,masoeur,Frere,etc)kuko mbona aribo bagerageza bita kunyungu za mwalimu hanyuma uburezi bukagenda neza mubigo. None se muretse na mutation. Hari ibigo REB yatanze imashini,ipadi,arko ngo mwalimu ntibamutiza ngo ayifashishe ari murugo ategura, week end n,ibiruhuko ngo ni izabana,ngo wowe uzagure iyawe.Ese koko abandi bakozi machine mbona bahetse mubikapu nizo biguriye? Ubwo mwalimu nagera Ku ishuri mugitondo yazindutse agasanga computer lab igifunze sambiri arakora iki mu ishuri? Ibibazo by a teacher ni byinshi kdi bisa naho ntawe ubyitayeho ninayo mpamvu ireme ry,uburezi ryanze burundu.

  25. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Reb nifashe rwose abalimu kuko Hari naboherezwa mukazi bahagera ubuzima bwaho bukabananira,namwe bakadwara cg bakadwaza n’abana babo.

  26. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Reb nifashe rwose abalimu kuko Hari naboherezwa mukazi bahagera ubuzima bwaho bukabananira,namwe bakadwara cg bakadwaza n’abana babo.

  27. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Reb nifashe rwose abalimu kuko Hari naboherezwa mukazi bahagera ubuzima bwaho bukabananira,namwe bakadwara cg bakadwaza n’abana babo.

  28. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Reb nifashe rwose abalimu kuko Hari naboherezwa mukazi bahagera ubuzima bwaho bukabananira,namwe bakadwara cg bakadwaza n’abana babo.

  29. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Muraho
    Nabasabaga amabwiriza ngenderwaho yo kuba umwalimu wigisha indimi muri REB yakurikiza asaba guhindurirwa muri TVET murakoze

  30. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Muraho
    Nabasabaga amabwiriza ngenderwaho yo kuba umwalimu wigisha indimi muri REB yakurikiza asaba guhindurirwa muri TVET murakoze

  31. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Nakurikiye ibitekerezo bya bagenzi banjye
    Nkasanga Ni amarira, jyewe sindi Umurezi ariko Mfite umugore Ukora uwo murimo mubyukuri usanga rfw yose ashirira murugendo, Gukoresha inzu Gushaka ifunguro, usanga na Rwf arigukorera atamuhagije nkongeraho Andi kugira ngo abeho,
    Kwishura Umukozi urera abana babiri binshyuke ugasanga ndikwinubira akazi, Raporo bamusaba kujya kuzuza mubihe byibiruhuko ugasanga ndikuzengerera,
    Batange Mutation Rwose kuko urakenewe cyane
    Ikindi ndi Umugabo kumara igihembwe namenye amakuru yuburyo umugore yaraye nibaza ibyo yagiyemo bikanshaka byateza ubusambanyi Hagati yabashingiranywe bitewe no kwimana Mutation Mudufashe.

  32. Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
    Nakurikiye ibitekerezo bya bagenzi banjye
    Nkasanga Ni amarira, jyewe sindi Umurezi ariko Mfite umugore Ukora uwo murimo mubyukuri usanga rfw yose ashirira murugendo, Gukoresha inzu Gushaka ifunguro, usanga na Rwf arigukorera atamuhagije nkongeraho Andi kugira ngo abeho,
    Kwishura Umukozi urera abana babiri binshyuke ugasanga ndikwinubira akazi, Raporo bamusaba kujya kuzuza mubihe byibiruhuko ugasanga ndikuzengerera,
    Batange Mutation Rwose kuko urakenewe cyane
    Ikindi ndi Umugabo kumara igihembwe namenye amakuru yuburyo umugore yaraye nibaza ibyo yagiyemo bikanshaka byateza ubusambanyi Hagati yabashingiranywe bitewe no kwimana Mutation Mudufashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *