Imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye Inteko ishinga amategeko ya Leta ya Queensland yo Australia kutakira umuhango wateguwe n’umuryango w’Abanyarwanda yemeza ko uyihakana ukanayipfobya.
Iyi miryango irimo IBUKA, GAERG na AVEGA Rwanda, yandikiye Perezida w’Inteko ya Queensland ko ihanganyikishijwe bikomeye n’umuhango iyi nteko iteganya kwakira tariki ya 7 Gicurasi 2022, wahawe izina rya ‘Annual Rwandan Genocide Commemoration’ wateguwe n’Abanyarwanda baba muri iyi Leta.
Iyi miryango yamenyesheje Perezida w’Inteko ko abayobozi b’aba Banyarwanda bazwiho guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, iti: “Kandi bamwe muri bo biyita ku mugaragaro Interahamwe, umutwe uzwi cyane mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi mu gihugu.”
IBUKA n’indi miryango ivuga ko kuba aba Banyarwanda bategura umuhango bise kwibuka abazize jenoside, bitesha agaciro abazize jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikanabatukisha.
Mu bisobanuro yatanze bigaragaza ko abateguye uyu muhango bahakana jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko bakoresha ijambo ‘Rwandan Genocide’ (Jenoside yo mu Rwanda), kandi hari inyito yemewe yemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, mu rwego rwo gukura urujijo ku bishwe muri jenoside.
Iti: “Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Australia n’ahandi ku Isi bababajwe bikomeye n’uko ingoro y’Inteko ishinga amategeko ya Queensland igiye kwakira uyu muhuro, bikaba bizaha urubuga rukomeye abakomeje guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakwirakwiza urwango.”
Iyi miryango yasabye Leta ya Australia nk’izwiho kubahiriza amategeko yaba ay’igihugu na mpuzamahanga ko yakwitambika umugambi w’iyi nteko kugira ngo yisubire, ntiyakire uyu muhango.


