Nyuma y’aho abarwanyi ba FDLR bakubitiwe ikibatsi n’ingabo za Kongo FARDC zigatwika ibirindiro n’amacumbi yabo ubu aba barwanyi ba FDLR baravuga ko ari ingabo za RDF zabarasheho kuko ingabo za FARDC zitabishobora.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru binyuranye aravuga ko umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda uzwi ku izina za FDLR uri mu bihe bikomeye, ingabo za Kongo, FARDC, zikaba zikomeje kubagabaho ibitero bikomeye, ariko abo barwanyi ba FDLR bo bakaba bakomeje kwemeza ko imbunda zarutura n’uburyo bakomeje kuraswa bidakorwa n’ingabo za Kongo zonyine harimo n’ingabo z’u Rwanda bakurikije uko bazi FARDC.

Ingabo za Kongo zimaze gutwika inkambi zigera kuri eshanu z’Abarwanyi ba FDLR harimo n’inkambi yari ikomeye y’ahantu hitwa Kananira yahiye ihinduka umuyonga, ariko abarwanyi ba FDLR ngo bakaba barahungiye mu mashyamba, uretse ko haba hari n’abahasize ubuzima.
Nkuko bitangazwa na bimwe mu binyamakuru, Laforge Fils Bazeye,Umuvugizi wa FDLR, yabashije kugera mu matongo y’inkambi ya Kananura akubitwa n’inkuba amaze kureba uburyo iyo nkambi yatwitswe

Ku ruhande rwa Kongo, Umuvugizi wa FARDC avuga ko igikorwa cyo guhashya FDLR kigenda neza, FDLR yo ikaba ikomeje kuvuga ko ari jenoside bari gukorerwa.

Igikorwa cyo gukoresha ingufu ku mitwe yose yitwaje intwaro muri Kongo cyasabwe n’umuryango w’Abibumbye, M23 ibanza guhashywa kugeza itsimbuwe ku butaka bwa Kongo, none ubu ni FDLR itahiwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


