Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo ugamije iterambere, SADC, wasabye ko abarwanyi ba FDLR bambuwe intwaro n’abemeye kuzishyira hasi ku bushake, bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bagashakirwa ikindi gihugu boherezwamo ariko bakavanwa muri Congo Kinshasa.
Mu nama y’uyu muryango ya 35 yateranye mu ntangiriro z’iki cyumweru, abari bayitabiriye basabye ko Umuryango Mpuzamahanga wafasha inkambi zashyiriweho kwakira abahoze muri FDLR bakemera kurambika intwaro hasi ko bavanwayo, ariko kandi uyu muryango ugatanga ubufasha mu gutuma basubizwa mu Rwanda cyangwa bagashakirwa ahandi boherezwa.

Leta y’u Rwanda ikunze kugaragaza ko itewe inkeke n’uko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside bakidegembya mu mashyamba ya Congo Kinshasa.
Mu minsi ishize ariko abarwanyi ba FDLR basaga 140 bari mu nkambi ya Kisangani n’abo mu miryango yabo bagera kuri 600, bari bashinje leta ya Congo Kinshasa kubicisha inzara kugira ngo babahatire gusubira mu Rwanda.

Inama ya SADCkandi yanavuze ku kibazo cy’imitwe y’iterabwoba ikomeje kuyogoza akarere n’Isi yose muri rusange.
Abayihuriyemo bemeje ko ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba gikwiye guhagurukirwa akarere kagafata uburyo bwo kuyirwanya buhuriweho. Hemejwe kandi umurongo mushya w’umuryango SADC mu guhangana n’iterabwoba.
Ibihugu 15 bigize SADC birimo Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lesotho,Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Swaziland, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


