Abarwanyi ba M23 ubu nibwo bagenzura umupaka wa Rusizi ya I ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhera saa yine za mu gitondo kuri iki Cyumweru.
Biravugwa ko abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ba Guverinoma ya Congo ku wa Gatanu bataye umupaka bagahunga. Ni nyuma y’ihunga ry’abandi bayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyepfo mu minsi ishize, barimo Guverineri Pelusi.
Kuri uyu wa Gatandatu ushize nibwo abarwanyi ba M23 bigaruriye Umujyi wa Bukavu bitabagoye kuko Ingabo za Leta n’izindi zizifasha ziganjemo Inyeshyamba za Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi bari bahunze batarwanye.
Nubwo bimeze gutyo muri uyu Mujyi wa Bukavu hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu rwa hato na hato kubera imbunda nyinshi zinyanyagiye muri uyu Mujyi zatawe n’ingabo za leta ndetse n’abarwanyi bakihishe mu ngo.


