Abayobozi muri minisiteri y’ubuzima baratangaza ko imbaraga zashyizwe mu kubuza icyorezo cya cholera cyari cyadutse mu Karere ka Rubavu, mu byumweru bitatu bishize, zatanze umusaruro.
Nyuma yo kwaduka kw’icyo cyorezo, minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’abayobozi bo muri iki gice, bashinze inkambi yo kwakiriramo abantu bagaragayeho iki cyorezo mu rwego rwo kurinda ko icyorezo gikomeza gukwirakwira, kandi ko abagezweho n’iki cyorezo bari gukurikiranwa neza.
Abantu basaga 60 mu Karere ka Rubavu bashyizwe mu kato mu nkambi iherereye mu Murenge wa Kanama. Kuva icyo gihe barakurikiranwe baravurwa basubira mu miryango yabo.

Ubwo yaganiraga na The New Times dukesha iyi nkuru, Malik Kayumba, ukuriye itumanaho muri RBC, yavuze ko abantu bose bafashwe n’iki cyorezo bavuwe kandi bagakira.
Kayumba yagize ati: “Kuva rero abari barafashwe baravuwe neza, ubu twatangiye ubukangurambaga bwo gukumira kongera kwaduka kw’ibyorezo kandi birashoboka” .
Yakomeje avuga ko minisiteri n’abayobozi ku nzego z’ibanze bari gukorana cyane mu kugenzura icyorezo bongera ubukangurambaga ku kugikumira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati: “Minisiteri y’ubuzima, RBC, polisi n’abayobozi b’ibanze bari gukorana mu kongera ubukangurambaga ku gukoresha amazi asukuye, gukaraba intoki neza no gusaba abaturage kugana ibigo nderabuzima igihe cyose bagize ibibazo” .
Icyorezo cya Cholera ni icyorezo gitera impiswi zikabije zimeze nk’amazi, zishobora gutuma umubiri ukamukamo amazi ndetse uwacyanduye atabonye ubutabazi byihuse akaba yakwitaba Imana. Iki cyorezo gikunze guterwa no kurya ibiryo cyangwa kunywa amazi byanduye ikinyabuzima kitwa Vibrio Cholerae.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


