Mu muganda ngarukakwezi wo kuri uyu wa 30 Nyakanga, abasenateri bifatanyije n’abaturage bo mu turere twa Nyarugenge na Gasabo mu muganda ngarukakwezi aho batunganyije imihanda ndetse hagashyirwa ku mugaragaro igishushanyo mbonera cya site ya Tura Neza Cyeyere igaragaza uko akagari ka Cyeyere kazaturwa.
Abasenateri rero bakaba bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa mageragere, Akagari ka Kankuba mu muganda wo gutunganya umuhanda, naho I Jabana mu Kagari ka Akamatamu bakaba bifatanyije n’abaturage guhanga umuhanda mushya.
Nyuma y’umuganda, Abasenateri bagiranye inama n’abaturage ba Jabana aho Nyakubahwa Harerimana Fatou Visi Perezida wa Sena yari ayoboye abandi basenateri. Yafunguye ku mugaragaro igishushanyo mbonera cya Site ya “TuraNezaCyeyere” igaragaza uko Akagari ka Cyeyere kazaba gatuwe, aho inzu imwe izubakwa aha hantu izaba ifite agaciro ka miliyoni 200 n’ibihumbi 100.
Umunyabanga Nshingwabiko w’umurenge wa Jabana akaba yavuze ko izi nzu zizubakwa uko umuturage abonye ubushobozi kugeza igishushanyo cyubahirijwe.
Abaturage kandi bazoroherezwa kubona ibyangombwa byo kubaka, ndetse batatu bakaba bahise babihabwa muri iyi nama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com










