antony-blinken-gty-jt-201123_1606166749745_hpmain_16x9_992.jpg

Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abasenateri n’abadepite ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagera kuri 41 ryongeye kugaragaza impungenge batewe n’ifungwa rya Paul Rusesabagina, risaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo.

Mu ibaruwa bandikiye Antony Blinken, bamusaba gukoresha inzira za dipolomasi zose zishoboka Rusesabagina agasubizwa muri Amerika amahoro nk’umuturage wemewe w’icyo gihugu.

VOA ivuga ko iyo baruwa bigaragara ko yanditswe mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena, igashyirwaho umukono na ba basenateri n’abadepite bose hamwe 41.

Iributsa ko mu Kuboza 2020, hari indi baruwa abadepite n’abasenateri 36 bandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bamusaba gusubiza Paul Rusesabagina muri Amerika akongera guhura n’umuryango we.

Bagaragaza ko na n’ubu bagitewe impungenge n’uburyo bunyuranyije n’amategeko leta y’u Rwanda yakoresheje mu gufata no gufunga Rusesabagina, n’amakuru aturuka mu muryango no muri Fondasiyo ye ko leta y’u Rwanda yamwangiye kubona ubwunganizi mpuzamahanga, ikanakomeza guhonyora uburenganzira bwe ku biganiro agirana n’abamwunganira b’imbere mu gihugu.

Bati: “Benshi muri twe twahuye n’abo mu muryango we ndetse n’abamushyigikiye batubwiye ko Rusesabagina yaba yarakorewe ibikorwa bibabaza umubiri mu gihe cy’ibazwa rye.”

Aba basenateri n’abadepite baributsa Antony Blinken ko yari yabijeje mu nyandiko ko ubutegetsi bwa Biden na Harris buzakora ibishoboka Bwana Rusesabagina akaburanishwa mu buryo buboneye kandi bunyuze mu mucyo. Bati:”Tukwandikiye tugusaba ibisobanuro birambuye ku byo ubutegetsi bwaba bumaze gukora ku iburanishwa riboneye rya Rusesabagina kugeza ubu, n’igisubizo cy’abategetsi b’u Rwanda.”

Abo bakavuga ko mu kibazo cya Rusesabagina hari byinshi na n’ubu bitarasobanuka. Bati: “Niba intumwa idasanzwe y’ibiro bya Perezida ku birebana n’ibikorwa by’ifatwa-bugwate ikiyoboye ibikorwa bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gushaka uko Rusesabagina yarekurwa, dukeneye kumenya umusaruro ibikorwa by’iyo ntumwa idasanzwe bimaze gutanga ku muhate wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza ubu.”

antony-blinken-gty-jt-201123_1606166749745_hpmain_16x9_992.jpg
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Antony Blinken

Izo ntumwa za rubanda muri Amerika zivuga ko “bitewe n’uko ubutabera bw’u Rwanda bukomeje guhonyora uburenganzira bwa Rusesabagina bwirengagije ibyo bwasabwe n’ubutegetsi bw’Amerika ko agomba guhabwa ubutabera buboneye, zikeneye kumenya niba, mu gusubiza kuri ibyo hari icyo Leta y’Amerika iteganya gukora cyane cyane mu mibanire y’icyo gihugu n’u Rwanda.”

Basaba Blinken gutanga ibisobanuro ku bikorwa Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’Amerika-ku bufatanye n’izindi minisiteri- yaba irimo gukora mu gukumira iterabwoba, ibuzwa amahwemo, n’ihohoterwa byakwibasira abandi banyarwanda baba muri Amerika.

Abategetsi banyuranye b’ u Rwanda mu bihe bitandukanye bagiye basobanura ko gufata Rusesabagina byakurikije amategeko, ko azabona ubutabera buboneye, ko abayeho neza muri gereza aho ahabwa uburenganzira bwe bwose.

Aba bavuze ko kandi icyo gihugu kitamurekura kuko kwaba ari ukuvangira akazi k’ubutabera. Rusesabagina akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, we ahakana. Yasabiwe gufungwa burundu mu gihe we yikuye mu rubanza ku bwo gukemanga ubutabera bw’ u Rwanda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

XMA Header Image
Bwiza TV – YouTube
youtube.com
Aa

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina
    Ariko nagahinda pe ,bobafata ibyihebe akabyica ,twetwabifata tukabifunga vakavuza induru

  2. Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina
    Ariko nagahinda pe ,bobafata ibyihebe akabyica ,twetwabifata tukabifunga vakavuza induru

  3. Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina
    Ariko nagahinda pe ,bobafata ibyihebe akabyica ,twetwabifata tukabifunga vakavuza induru

  4. Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina
    Ariko nagahinda pe ,bobafata ibyihebe akabyica ,twetwabifata tukabifunga vakavuza induru

  5. Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina
    Ngo abasenateri ba USa, bahuye n’umuryango wa rusesabagina ubagezaho akababaro, ariko isi ifite abirasi kweli, kuki se batageze na Nyabimata ngo bumve akababaro k’abaturage biciwe imiryango yayo n’ingabo za rusesabagina ?

  6. Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina
    Ngo abasenateri ba USa, bahuye n’umuryango wa rusesabagina ubagezaho akababaro, ariko isi ifite abirasi kweli, kuki se batageze na Nyabimata ngo bumve akababaro k’abaturage biciwe imiryango yayo n’ingabo za rusesabagina ?

  7. Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina
    Ibihugu bikennye byaragowe. Ninishaka bizareke kwitwa ibihugu. Iri zina rizasigarane ibihugu bikize.
    Niko mwe ba ba gashakabuhake, ko mwishe Kadafi, mukica Saddamu mukanica Ben Laden mwumvishe hari umukene wavuze? Uwo Rusesabagina ni Ben Laden wu Rwanda. Yishe abantu yangiza n’imitungo yqbo. None tumubahe?

  8. Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina
    Ibihugu bikennye byaragowe. Ninishaka bizareke kwitwa ibihugu. Iri zina rizasigarane ibihugu bikize.
    Niko mwe ba ba gashakabuhake, ko mwishe Kadafi, mukica Saddamu mukanica Ben Laden mwumvishe hari umukene wavuze? Uwo Rusesabagina ni Ben Laden wu Rwanda. Yishe abantu yangiza n’imitungo yqbo. None tumubahe?

  9. Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina
    Ushobora gusanga muri bariya basenateri harimo abakoze genoside urugero uwari uhagaraliye amerika mu Rwanda yirukanye abatutsi bari bahungiye iwe aho yari atuye kukacyiru nyuma yaho baza kwicwa abandi bahura n ibibazo binyuranye nabo ntawabashira amakenga kuko muri bo Hari abagize uruhare mw iyicwa ry abatutsi m Rwanda nuko nyine habaho kubatinya ntibigaragazwe

  10. Abasenateri n’abadepite ba Amerika batse ibisobanuro Min. Blinken kuri Rusesabagina
    Ushobora gusanga muri bariya basenateri harimo abakoze genoside urugero uwari uhagaraliye amerika mu Rwanda yirukanye abatutsi bari bahungiye iwe aho yari atuye kukacyiru nyuma yaho baza kwicwa abandi bahura n ibibazo binyuranye nabo ntawabashira amakenga kuko muri bo Hari abagize uruhare mw iyicwa ry abatutsi m Rwanda nuko nyine habaho kubatinya ntibigaragazwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *