Umuhanzi w’imideri w’Umunyamerika yasabye imbabazi ku kuba yarakoresheje ifoto y’umusigiti w’amateka uherereye ku kirwa cya Lamu, muri Kenya, kuri T-Shirt umuraperi w’Umunyamerika, Jay-Z, aherutse kugaragara yambaye nk’uko umuyobozi w’uyu musigiti yabitangarije BBC.
Abayobozi b’umusigiti wa Riyadha bavuze ko bababajwe nuko iyi T-shirt ishobora kwambarwa “ahantu hatagatifu” nko mu tubari.
Umuyobozi w’umusigiti ati: “Twemeye ibaruwa isaba imbabazi kuko yakozwe nta buryarya.”
Uyu muhanzi w’imideri, Zeddie Loky, bivugwa ko yakoze uyu mupira wo kwambara agamije kuzamura Lamu.
Lamu ni ahantu nyaburanga hashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO kandi uyu musigiti wo mu kinyejana cya 19 ni ahantu hakurura ba mukerarugendo.
Uriho inyandiko zandikishijwe intoki zo mu 1837 kandi ni kimwe mu bigo bya kera bya kisilamu bigikora muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abubakar Badawy, umunyamabanga mukuru w’umusigiti wa Riyadha na “centre islamic ya Riyadha” yavuze ko abahasengera barakaye babonye amafoto yerekana umuraperi Jay-Z yambaye T-shirt iriho ifoto y’umusigiti wabo.

CNN ivuga ko Jay-Z yagaragaye yambaye iyi T-shirt ubwo yari asohotse muri resitora iherereye muri Santa Monica, muri California ku itariki 30 Werurwe.
Badawy ati: “Abantu benshi bararakaye batekereza ko abayobozi b’umusigiti babigizemo uruhare.”
Ibi byamuteye kwandikira ku mugaragaro Zeddie Loky, umuyobozi wa sosiyete ikora imyenda yitwa Blkburd Genes ari nayo yakoze uyu mupira wo kwambara utavugwaho rumwe.
Iyo baruwa ivuga ko abasengera kuri uyu musigiti “bumvise rwose batutswe n’amafoto ya Jay-Z yambaye T-shirt ya Blkburd Genes yerekana umusigiti wa Riyadha.”
Elle ajoute que “lorsque les porteurs de ces T-shirts se retrouvent dans des bars, des clubs et toutes sortes de lieux sacrilèges”, cela constitue un “affront” pour ceux qui vénèrent la mosquée.
Abasilamu bo muri Lamu bavuga ko igihe abantu bambaye iyi mipira bazajya bayijyana mu tubari, utubyinoro n’ahandi hantu bafata nk’ikizira bizaba ari nka sakirirego ku basengera muri uyu musigiti.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


