Abasirikare batatu bo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bishwe barashwe n’inyeshyamba za Mai Mai abandi babiri barakomereka ubwo bari bakurikiye inka zirenga 300 zanyagiwe mu mujyi wa Baraka uri mu ntara ya kivu y’epfo.
Aba basirikare bishwe mu gitondo cy’ejo ku wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo.
FARDC mu itangazo yasohoye, yavuze ko abo basirikare batatu bishwe barashwe ari abo muri Régiment 3407 bari basanzwe bakorera ahitwa Tujenge mu birometero 20 uvuye mu mujyi wa Baraka.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Major DieudonnĂ© Kasereka, yasobanuye ko abasirikare barashwe baguye mu gico bakurikiye inka z’abaturage b’Abanyamulenge zanyagiwe Baraka n’abarwanyi ba Mai Mai Bilozebishambuke.
Yavuze ko mu nka zibarirwa mu magana zari zanyazwe hari inka 64 igisirikare cyabashije kugarurira ba nyirazo.
Si i Baraka honyine hari iki kibazo cyo kunyarwa inka kuko no mu nkambi ya Lusenda irimo impunzi z’Abarundi zirenga 30 000 Abantu bitwaje imbunda ku wa mbere binjiye muri iyo nkambi banyaga inka 20 z’impunzi.
Nubwo abaturage batari bake bavuga ko inka zabo zinyagwa igisirikare cya Kongo kirebera, cyo kivuga ko kuva umwa wa 2021 kimaze gukomerekesha abasirikare benshi ndetse gitakaza abandi bakurikiye inka ziba zanyazwe mu turere twa Uvira, Fizi na Mwenga ho muri Kivu y’Amajyepfo.


