11-og_image

Abasirikare 5 ba UPDF bapfiriye mu mpanuka y’indege

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare batanu b’ingabo za Uganda (UPDF) bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mogadishu muri Somaliya ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025.

Iyi ndege yari mu bikorwa by’ubutumwa bwa AUSSOM (African Union Support and Stabilization Mission in Somalia), ubwo yageragezaga kumanuka ku kibuga cy’indege, ikaza gukora impanuka ikomeye, nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye.

Abandi basirikare batatu bari mu ndege barokotse ariko bakomeretse bikomeye, barimo n’abahiye cyane.

Kulayigye yavuze ko iyi mpanuka yateje n’iturika ry’amasasu yari mu ndege, ryangije inyubako zegereye aho impanuka yabereye ndetse rikomeretsa abasivile batatu.

Umuryango wa AUSSOM watangaje ko ibikorwa byo gushakisha abarokotse no gukuraho ibisigazwa by’indege byahise bitangira.

Umukozi ku kibuga cy’indege witwa Farah Abdulle yabwiye Reuters ati: “Twumvise urusaku rukomeye, tubona umwotsi n’ibirimi by’umuriro bizamuka hejuru y’indege.”

AUSSOM ifite abasirikare barenga 11,000 muri Somaliya, bafite inshingano zo gufasha guhashya umutwe wa al Shabaab ufitanye isano na al Qaeda, umaze imyaka isaga 15 urwanya ubutegetsi bwemewe n’amahanga bwa Somaliya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *