Aba basirikare bakomoka mu Burundi bandikiye umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi ko badashobora gutaha iwabo kubera gutinya ko bagirirwa nabi nk’uko bikorerwa bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Nk’uko bitangazwa na RFI, ngo abo basirikare bagera kuri 14, barimo n’abapolisi bakaba bari bari mu butumwa hanze y’igihugu, bakaba batangaza ko bafite impungege z’uko bazafungwa bakanicwa urubozo nk’uko bikorerwa bagenzi babo.
Ibi bakabitangaza bagaragaza ko iyo Leta y’u Burundi igukekaho gukorana n’abayirwanya, igushumurira inzego z’umutekano ndetse n’Imbonerakure zikaza kugushimuta ubundi zikagukoresha ibyo zishakiye bihabanye n’ibikwiriye gukorerwa ikiremwamuntu.
Uwitwa Thomas yagize ati: “ Abashimuswe bose bashyizwe ku ngoyi, bakicwa,…bikorwa n’inzego zishinzwe iperereza n’inyeshyamba z’Imbonerakure. Abafatwa ni abo mu bwoko bw’Abatutsi n’abandi bofisiye bakuru, babasanga mu miryango yabo bakabafata, bakabatoteza, bakabashyira ku ngoyi, bakanabica”.
Ibi kandi byagiye bigarukwaho cyane n’imiryango imwe n’imwe iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho ku wa 12 Kanama yatangaje ko hari imibare y’abasirikare (Ex FAB) b’u Burundi baburirwa irengera, umubare munini ngo ukaba ari uw’abakomoka mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu kiganiro yagiranye na RFI, Col Gaspard Baratuza yemera ko abo basirikare banga gutahuka bagafata inzira y’ubuhunzi, ko nabo ubwabo batazi impamvu nyamukuru ibabuza gutaha iwabo ahubwo bagahitamo guhunga, gusa ngo bahita babafata nk’aho batorotse igisirikare mu gihe baba batazi aho bari.
Yakomeje avuga ko ibyo babifata nk’ikibazo kiri politiki kurusha uko byashyirwa ku mutwe we cyangwa uw’igisirikare, ibi akaba abitangaza mu gihe na colonel Adolphe Manirakiza wari umuvugizi w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique yarangije manda ye aho gutaha agahita ahunga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


