Abasirikare b’u Bufaransa bakomerekejwe n’igisasu muri Burkina Faso

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Bufaransa zakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye mu majyaruguru ya Burkina Faso nk’uko Igisirikare cy’u Bufaransa cyabitangarije AFP ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Igisirikare cy’u Bufaransa mu itangazo ryacyo cyatangaje ko imodoka yacyo yaturikijwe n’igisasu ubwo yari ivuye ku Kibuga cy’Indege cya Ouahigouya, cyongeraho ko itsinda ry’abasirikare bari bayirimo ari iryo muri Operation Barkhane y’ingabo zoherejwe kurwanya intagondwa.

Igisirikare cyavuze ko abasirikare bane bakomeretse, barimo umwe wakomeretse bikabije, bamwe bajyanwa muri Mali abarembye bajyanwa mu Bufaransa.

Burkina Faso ihanganye n’ibitero by’intagondwa ziyitirira idini ya Islam kuva mu 2015, ubwo abarwanyi bafitanye isano n’umutwe wa Al-Qaeda na Leta ya Kisilamu batangiye kugaba ibitero byambukiranya imipaka bava muri Mali.

Nk’uko imibare ya AFP ibivuga, abantu barenga 2000 barapfuye.

Agace k’imipaka ihuriweho n’ibihugu bitatu byo muri Sahel gakunze kwibasirwa n’ibikorwa bya Leta ya Kisilamu muri Sahara n’umutwe wa Al-Qaeda hamwe n’ibitero byica abasivili n’abasirikare.

Ingabo z’u Bufaransa zishe abantu benshi bo mu rwego rwo hejuru muri iyi mitwe y’iterabwoba kuva yatangira ibikorwa bya gisirikare muri Mali muri 2013.

Ariko muri Kamena umwaka ushize, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko agiye kugabanya umubare munini w’ingabo z’igihugu cye muri Operation Barkhane ahubwo bukongera ingufu mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no gushyigikira ingabo zo mu karere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *