Abasirikare b’u Rwanda barekuwe, ibindi bisasu i Musanze na RDF itaritabiriye inama y’i Goma: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 6 Kamena 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo iz’umutekano n’ubutabera.

Harimo:

RDC yarekuye abasirikare b’u Rwanda yari yarafashe

Igisirikare cy’u Rwanda ku wa 11 Kamena cyatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC, bwarekuye abasirikare babiri: Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad.

RDF isobanura ko aba basirikare bashimutiwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC tariki ya 23 Gicurasi 2022, umunsi ibisasu bya roketi byaturutse muri iki gihugu cyo mu burengerazuba byarasiwe mu karere ka Musanze.

Leta ya RDC yo yasobanuye ko aba basirikare bafatiwe muri teritwari ya Rutshuru bagiye gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, gusa yemera kubarekura nyuma y’ibiganiro hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na João Lourenço wa Angola.

Ibindi bisasu byarashwe i Musanze

Ibindi bisasu bibiri byaturutse muri RDC byarashwe mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze tariki ya 10, Leta y’u Rwanda ishinja ingabo z’iki gihugu zizwi nka FARDC n’umutwe wa FDLR kuba inyuma y’iki gitero.

Byarashwe mu masaa tanu y’igitondo mu kagari ka Nyabigoma gakoze kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, biturutse i Bunagana ahaberaga imirwano hagati ya FARDC na M23.

Mu masaha y’umugoroba, FARDC na yo yatangaje ko uwo munsi mu masaa kumi, RDF na yo yarashe ibisasu bibarirwa mu 10 muri Rutshuru, byica abana babiri, bikomeretsa undi.

Urubanza rwa Twagirayezu rwasubitswe ku munsi rwagombaga kurangiriraho

Urukiko rukuru rwa Nyanza rwasubitse urubanza rwa Twagirayezu Wenceslas rwagombaga gupfundikirwa, kubera ikimenyetso gishya kiri muri Danemark.

Twagirayezu yasobanuye ko hari ubuhamya buri muri iki gihugu cyamwoherereje ubutabera bw’u Rwanda bugaragaza ukwivuguruza kw’abamushinja, abwira umucamanza ko bubonetse bwamushinjura.

Umucamanza tariki ya 9 Kamena yahise asubika urubanza, asaba ko ubu buhamya buri mu nyandiko bwazanwa, kandi bugasemurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda nk’uko byasabwe n’uregwa.

Dr Nibishaka yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro tariki ya 7 rwategetse ko Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, Dr Nibishaka Emmanuel afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko akurikiranweho icyaha gikomeye.

Dr Nibishaka akurikiranweho icyaha cy’ubuhemu no gukoresha inyandiko mpimbano, bifitanye isano n’amafaranga yahawe n’abantu batandukanye yari yarasezeranyije gushakira viza (visa) yo kujyana muri Amerika.

Yaterewe muri yombi muri Kenya aho yari yaratorokeye, ashyigikirizwa ubutabera bw’u Rwanda.

Inama yo kohereza ingabo za EAC muri RDC

Abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) tariki ya 6 bateraniye mu mujyi wa Goma, baganira ku buryo bazohereza abasirikare bo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yakurikiye iyahuje impuguke muri izi ngabo na yo yabereye i Goma tariki ya 4 Kamena. U Rwanda ntirwitabiriye izi zombi kubera impamvu zitasobanuwe.

Izi nama zateranye kugira ngo hashyirwe mu bikorwa iki cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabereye i Nairobi tariki ya 21 Mata 2022, yigaga ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *