Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko igitero giherutse kugabwa mu karere ka Rubavu ho mu murenge wa Busasamana hagakekwa abarwanyi ba FDLR, cyaguyemo abasirikare babiri cyangwa batatu, iki gitero cyabaye ku wa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018. Nyuma yacyo, hatangajwe ko abarwanyi ba FDLR bakiguyemo ari barindwi ariko nyuma biza kwemezwa ko ari icyenda bitewe nabagiye bagaragara baguye mu nzira.
Mu kiganiro cyakurikiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Umukuru w’Igihugu yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda baguye mu gitere giherutse kubera i Rubavu mu mu murenge wa Busasamana, ashimangira ko uko byagenda kose umutekano w’igihugu ugomba kwitabwaho birenze 100%.
Ati: “Nibyo koko mu minsi ishize umutwe waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wegereye umupaka wacu hari hafi y’umupaka… bari abarwanyi bacye. Ndatekereza ko abasirikare babiri cyangwa batatu bishwe. Turacyakusanya amakuru ajyanye n’aho bari baturutse, ubufasha bafite n’ibindi. Ikindi bamwe muri bo barapfuye, abandi bahungishwa na bagenzi babo.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Perezida Kagame yashimangiye ko umutekano w’igihugu urinzwe kandi harimo gukorwa ibishoboka byose kugirango ubusugire n’umutekano w’abaturage byizerwe ku kigero gikwiye, aho yagaragazaga ko nta munyarwanda ukwiye guhangayika kuko umutekano w’igihugu wifashe neza muri rusange.
Umukuru w’Igihugu yabwiye abanyamakuru ko hari imitwe yindi iri gukorana na FDLR irimo nka RNC, ndetse ko hari amakuru ko hari imikoranire igirana binyuze mu biganiro bibera mu bihugu by’abaturanyi.


