Abasirikare ba CAR barenga 500 batojwe na RDF bagiye gukora Graduation

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda kibarizwa muri Central African Republica, kivuga ko ku nshuro ya mbere hari abasirikare bo muri iki gihugu barenga 500 batoje bakaba bagiye gukora ibirori byo gusoza amasomo y’imyitozo bahawe ngo bazashobore kwirwanaho mu gihe ab’u Rwanda bazaba basoje akazi.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, ubwo yasobanuraga uruhare rw’ingabo z’u Rwanda zagize mu kubungabunga no kugarura amahoro muri CAR.

Ni mu kiganiro kigufi yagiranye n’Ikinyamakuru MAMAURWAGASABO, cyatambutse kuri uyu wa Kane taliki 23 Ugushyingo 2023, yavuze ko izi ngabo ziri muri iki gihugu usibye gucunga umutekano zanigishije abasirikare bagera barenga 500 bo muri iki gihugu ndetse kuri uyu wa Gatanu ngo hakaba hateganyijwe ibirori bisoza imyitozo bahawe.

Yagize ati”Ejo tuzajya muri Graduation Ceremony ya mbere y’abasirikare barenga 500 ba Central African Republic.Ibyo rero bikaba biri muri Progect yo kugira ngo tubahe ubushobozi kugirango nyuma y’uko ingabo zacu zirangije akazi, bazaba bafite ubushobozi bwo kuba bakwirwanaho .”

Ubusanzwe muri CAR harimo abasirikare b’u Rwanda bacunga umutekano mu ngeri ebyiri.Hari abari mu cyiciro cya Loni (UN), ariko hakaba hari n’abariyo mu buryo bw’amasezerano y’ibihugu byombi(Bilateral agreement).

Aba basirikare bo mu byiciro byombi ni ukuvuga b’aba aba UN ndetse n’abariyo ku bw’amasezerano y’ibihugu , bahurije ku kurinda abaturage n’ibindi bikorwa, ariko umwihariko w’abariyo ku bw’amasezerano ni uko hiyongeraho gutoza abasirikare b’abenegihugu kugirango babubakire ubushobozi n’ibindi bitandukanye byiyongera ku by’abari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Amakimbirane mu gihugu cya Centrafrique yatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2012, hagati y’Umutwe wa Seleka n’ubutegetsi bw’uwari Perezida Francois Bozize.

Mu 2014 , nibwo ingabo z’u Rwanda zagiye muri CAR mu butumwa bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, gusa nyuma yaho habayeho andi masezerano hagati y’ibihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *