Abasirikare ba Congo bagiye kuzajya bakoreshwa imyitozo ihambaye n’igisirikare cy’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono na Leta y’u Burusiya hamwe n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), abasirikare bayo(FARDC) bazajya boherezwa mu mashuri yo mu Burusiya guhabwa imyitozo ihambaye.

Ibi ni ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono ku wa 8 Kamena 2018, ubwo uwungirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Mikhaà¯l Bogdanov, yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Kinshasa.

Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ibitangaza, ngo aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’imyaka 19 ishize atekerejwe ariko ntashyirwe mu bikorwa.

Ibiyakubiyemo, ni ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, aho u Burusiya buzajya butera inkunga y’intwaro RDC n’ibindi bikoresho byihariye bya gisirikare, by’umwihariko bukazajya bunatoza abasirikare ba RDC imyitozi ihambaye mu mashuri yabwo ya gisirikare,…

Aya masezerano ashyizweho umukono, bamwe bayabona nk’ayo gushakira Perezida Kabila ubwirinzi burenze yegamiye ku Burusiya, mu gihe akomeje guhatwa igitutu n’amahanga asabwa kuva ku buyobozi, ibihugu by’ibihangange nka Amerika bikaba bimusaba kurekura ubuyobozi.

Aya masezerano hagati y’ibihugu byombi, ngo yatangiye kwigwaho mu 1999 ubwo RDC yaboborwaga na Desire Kabila. Ubwo umuhungu we [Joseph Kabila] agiriye ku buyobozi ngo yahise akorana cyane n’Abanyamerika, iby’aya masezerano biba bishyinguwe mu kabati.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *