Abasirikare ba Portugal bavugwaho gusahura amabuye y’agaciro muri Centrafrica

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Ugushyingo, abategetsi ba Portugal bakoze isaka no guta muri yombi hirya no hino mu gihugu nyuma yo kumenyeshwa ko ingabo zoherejwe mu rwego rwo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica zinjije mu gihugu mu buryo butemewe amabuye y’agaciro yasahuwe arimo diyama, zahabu ndetse n’ibiyobyabwenge.

Abayobozi bavuze ko hafashwe abantu icumi ndetse hasatswe ahantu hafi 100 mu bigo bya gisirikare no mu ngo mu gikorwa kirimo abapolisi barenga 300. Bavuze ko iki gikorwa cyibasiye “agatsiko k’abagizi ba nabi, gakorana n’abanyamahanga.”

Abo basirikare bikekwa ko binjije ku butaka bw’u Burayi ayo mabuye y’agaciro n’ibiyobyabwenge bakoresheje indege za gisirikare zikora ingendo hagati ya Centrafrica na Portugal nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umuyobozi mukuru mu gisirikare cya Portugal.

Nyuma y’aho ubutabera bwa Portugal bwakiriye ayo makuru nk’uko iyi nkuru dukesha DW ikomeza ivuga, iperereza ryahise ritangira.

Igisirikare nacyo kikaba kigiye gukaza ibikorwa byo gusaka indege zacyo zituruka muri Centrafrica, aho Portugal ifite abasirikare 180 mu butumwa bwa Loni kuva mu 2014.

Repubulika ya Centrafrique ikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu, diyama n’andi. Nubwo ifite ubwo butunzi ariko, igihugu gikomeje kubamo ubukene bukabije bwiyongera ku makimbirane n’intambara za hato na hato.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *