Abasirikare bato ba RDF barenga 10,000 bazamuwe mu ntera

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yazamuye mu ntera abasirikare bato 10,025 abaha amapeti atandukanye.

Itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko abazamuwe mu ntera barimo 137 bahawe ipeti rya Warrant Officer I bavuye ku rya Warrant Officer II.

Abasirikare 142 bahawe ipeti rya Warrant Officer II bavuye ku rya Sergeant Major, 2165 bahabwa bagirwa ba Sergeant Major bavanwe ku ipeti rya Staff Sergeant.

Minisitiri w’Ingabo kandi yagize abasirikare 3,419 ba Staff Sergeant abavanye ku ipeti rya Sergeant, 2,537 abagira ba Sergeant abavanye mu cyiciro cya ba Corporal na ho 1,625 abagira ba Corporal nyuma yo kubavana mu cyiciro cya ba Private.

Abasirikare bato bazamuwe mu ntera biyongera ku bo ku rwego rwa ba Ofisiye barenga 700 Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera Ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *