Abasirikare hafi 2,000 ba Ukraine ni bo bamaze kuyamanika imbere y’Ingabo z’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko abasirikare ba Ukraine bagera ku 2,000 ari bo bamaze kuyamanika mu gace ka Azovstal.

Azovstal gasanzwe ni agace kari muri Mariupol imaze igihe iri mu maboko y’Ingabo z’u Burusiya, gusa aka gace hari hashize igihe Ingabo z’u Burusiya zarananiwe kukigarurira; n’ubwo zidahwema kugasukamo ibisasu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko Ingabo zacyo zasoje ‘misiyo yazo y’intambara’ muri Mariupol, ibyavuzwe ko byashyize iherezo ku ntambara yari imaze iminsi ibera muri kariya gace.

Ubutasi bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi cyakora cyo bugaragaza ko hakiri amagana y’abasirikare bari muri Azovstal, gusa ntiharasobanuka igihe bashobora kuvanirwa muri kariya gace.

Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergei Shoigu, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko kuri ubu abasirikare ba Ukraine 1,908 ari bo bamaze kuyamanika mu gihe Ingabo z’u Burusiya zikomeje kugota agace k’inganda ka Azovstal.

Imibare y’abasirikare ba Ukraine u Burusiya bwaherukaga gutangaza ku wa Kane w’iki cyumweru ko bayamanitse muri kariya gace ni 1,730.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *