Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku basore bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, bwagaragaje ko benshi muri bo bagorwa no gutera intambwe ya mbere mu kugaragariza umukobwa ko bamukunda, ahanini bitewe no gutinya ko yabanga cyangwa akabaseka.
Nk’uko bigaragazwa n’amakuru yatangajwe ku wa 23 Gashyantare 2026, 29% by’abasore babajijwe bavuze ko batigeze begera umukobwa ngo bamugaragarize amarangamutima yabo, mu gihe 27% bavuze ko bari bamaze nibura umwaka batabikora.
Nanone, 45% by’abasore bitabiriye ubwo bushakashatsi bavuze ko batari barigeze gutereta na rimwe.
Ubwoba bwo kwangwa ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma bamwe mu basore birinda kwegera abakobwa bashimye. Hari abatinya ko umukobwa bazereka amarangamutima yabo atazabyakira neza, abandi bagatinya ko bazamuseka cyangwa akabakoza isoni imbere y’abandi.
Hari kandi abatinya kwinjira mu rukundo kubera ko batinya kuzababara mu gihe umubano wabo utagenze neza.
Bamwe mu basore bashobora kugira ubwoba bwo gutereta bitewe n’ibikomere basigiwe n’imibanire yo mu bihe byashize. Iyo umuntu yigeze kubabazwa bikomeye mu rukundo, ashobora gutinya kongera kwizera undi muntu cyangwa kongera kugaragaza amarangamutima ye.
Imibereho umuntu yakuriyemo na yo ishobora kugira uruhare. Urugero, umuntu wakuriye mu muryango urangwamo amakimbirane ashobora kugira impungenge zo kuba na we yazahura n’ibibazo nk’ibyo mu rukundo rwe.
Icyakora, ibi ntibivuze ko abantu bose bakuriye mu miryango ifite ibibazo bagorwa no gukundana.
Ikindi gishobora gutuma abasore bamwe batinya gutereta ni ukwibwira ko badafite ubushobozi bw’amafaranga buhagije bwo kwinjira mu rukundo.
Hari abumva ko kugira ngo umukobwa abakunde bagomba kuba bafite amafaranga menshi, akazi keza cyangwa ubushobozi bwo kumugurira ibyo yifuza. Ibyo bishobora gutuma birinda kwegera umukobwa nubwo baba bamukunda.
Abandi na bo baba bafite ubushobozi bw’amafaranga, ariko bakagereranya imibereho yabo n’iy’umukobwa bashaka gutereta, bakumva ko atazabemera cyangwa ko ashobora kubasuzugura.
Iyi myumvire ishobora guterwa n’igitutu cy’imibereho n’imyumvire ivuga ko umugabo agomba kuba afite ubushobozi bw’amafaranga buruta ubw’umugore.


