Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abazajya gusengera i Kibeho ku Butaka Butagatifu ku munsi w’isabukuru y’imyaka 40 y’Amabonekerwa ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo uzaba ku wa 28 Ugushyingo 2021, ntibazarenga 1,200 bijyanye n’ubushobozi bwa Shapele (chapelle) yaho kuko yakira abantu 400. Kandi uwo munsi hakaba hateganijwe misa eshatu gusa.
Padiri Mukuru w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, Francois Harelimana, avuga ko bitarenze kuwa mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, azatanga itangazo abyibutsa Abakirisitu.
Biteganijwe ko abantu bifuza kuzajya gusengera i Kibeho baziyandikisha binyuze mu Ikoranabuhanga. Ngo nibidakunda, abantu bazajya biyandikishiriza mu bukarani bw’Ingoro.
Padiri Francois yagize ati: “Bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19, nta bantu tuzakirira hanze.(..).Turashaka gushyiraho uburyo bw’Ikoranabuhanga mu kwiyandikisha ku buryo umubare niwuzura bizifunga.”
Mu bihe bisanzwe, umunsi w’Isabukuru y’Amabonekerwa ni wo witabirwaga kurusha indi kuko i Kibeho hateraniraga imbaga y’abantu bakabakaba 100,000 baturutse imihanda yose ku migabane yose y’Isi.


