Abategura imikino ya Olempike bibeshye ku ndirimbo yubahiriza igihugu cya Sudani y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Abateguye imikino Olempike ibera mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa basohoye itangazo basaba imbabazi, nyuma y’uko abacuranze indirimbo yubahiriza igihugu cya Sudan y’Epfo bayibeshyeho.

Bavuga ko byatewe no “kwibeshya kwa muntu nta kindi cyari kigamijwe”.

Abategura imikino ya Olempike bacuranze indirimbo y’igihugu itari iya Sudani y’Epfo, mbere yuko icyo gihugu gikina umukino wa mbere w’intoki wa basketball mu bagabo n’igihugu cya Puerto Rico.

Itangazo abateguye iyo mikino basohoye ryongeraho riti: “Turumva neza uburemere bw’ikosa.”

Ubu bubaye ubwa kabiri abateguye iyi mikino basaba imbabazi ku ikosa nk’iryo.

Abarebaga uwo mukino wabereye ku kibuga Pierre-Mauroy bazomereye ubwo hacurangwaga indirimbo y’igihugu ya Sudani aho gucurangwa iya Sudani y’Epfo.

Nyuma yo kuyihagarika byamaze akanya gato, amajwi yakosowe hacurangwa iya Sudani y’Epfo, nuko nyuma yaho imbaga y’abantu bari aho bahagurukira iyo kipe byo kuyiha icyubahiro.

Abakinnyi ba Sudani y’Epfo babwiye itangazamakuru ko ibyakozwe basanga ari agasuzuguro. Bihuzwa n’uko ngo atari ubwa mbere abategura iyi mikino bakoze ikosa nk’iryo.

Uyu mukino warangiye Sudan itsinze Puerto Rico ku manota 90 kuri 79.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *