20250619_062227

Abatekinisiye b’u Rwanda na RDC bemeranyije ku mushinga w’amasezerano y’amahoro agiye gusinywa

Sangiza iyi nkuru

Intumwa zishinzwe ibya tekiniki z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zamaze kwemeranya ku mushinga w’amasezerano y’amahoro ibihugu byombi bizasinyana mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena.

Aba batekinisiye bateguriye uyu mushinga i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bari bamaze iminsi itatu baganirira imbonankubone.

Ibiganiro byabo byibanze ku nyungu Kigali na Kinshasa bihuriyeho, by’umwihariko mu nzego zirimo Politiki, umutekano n’ubukungu.

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Kamena ni bwo basoje gutegura inyandiko y’umushinga w’ariya masezerano, mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya politiki, Allison Hooker.

Hooker abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko atewe ishema no kuba yarayoboye ibiganiro byateguriwemo uriya mushinga yagaragaje nk’intambwe iganisha ku mahoro arambye.

Ati: “Ntewe ishema no kuba nari nyoboye ibiganiro by’amahoro by’iminsi itatu, byabaye umusaruro wo gusinya inyandiko y’amasezerano y’amahoro bikozwe n’intumwa zo muri RDC n’u Rwanda. Mu cyumweru gitaha turateganya kwakira ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku wa 27 Kamena, [gusinya amasezerano] bikazayoborwa n’Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio. Dufatanyije, turi gukora ngo tugere ku mahoro arambye ndetse n’umutekano mu karere.”

Ku wa 27 Kamena ni bwo ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na ThĂ©rèse Kayikwamba Wagner wa RDC bazashyira umukono kuri ariya masezerano y’amahoro bazasinyira imbere ya mugenzi wabo wa Amerika, Marco Rubio.

Umushinga w’amasezerano y’amahoro abatekinisiye b’u Rwanda na RDC bateguye, wubakiye ku mbanzirizamasezerano ibihugu byombi byasinyanye ku wa 25 Mata 2025.

Mu byo impande zombi zemeranyije, harimo ko buri gihugu kigomba kubaha ubusugire bw’ubutaka bw’ikindi no kubuza imirwano; gusenya, kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta; gushyiraho urwego rwo guhuriza hamwe ibikorwa by’umutekano ndetse no korohereza impunzi n’abavuye mu byabo gutaha.

Hari kandi korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gushyiraho gahunda yo kwishyira hamwe k’ubukungu bw’akarere.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Qatar nka kimwe mu bihugu biri guhuriza u Rwanda na RDC mu biganiro na yo yitabiriye ibiganiro impande zombi zari zimazemo iminsi, mu rwego rwo gukurikirana ko “bihura neza na gahunda za Kigali na Kinshasa zigamije ibiganiro n’amahoro mu karere.”

Usibye isinywa ry’amasezerano y’amahoro rizaba mu mpera z’uku kwezi, Amerika ivuga ko initeze ko ba Perezida b’u Rwanda na RDC bazahurira i Washington “mu rwego rwo gukomeza guteza imbere amahoro, ituze n’ubukungu mu karere k’ibiyaga bigari.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *