zari_ategerejwe_mu_rwanda_1__copy_1024x1024.jpg

Abatishoboye biragoye ko bazitabira ibirori Zari agiye gukorera i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Zari Hassan ukunze kwiyita The Boss Lady ,ategerejwe i Kigali mu birori by’akataraboneka azahakorera mu mpera z’uku kwezi ku Kuboza .

Amakuru avuga ko uyu muherwe uri mu bagore ba mbere bakize muri Afurika mu myidagaduro, yateguye ibi birori mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye no guha abakunzi be iminsi mikuru.Gusa birashoboka ko abantu batifite bizabagora kwitabira iki gitaramo kuko itike ya macye izaba 25,000frw naho iya menshi ikazaba ari miliyoni 1,5frw.

Biteganijwe ko ibi birori byiswe ” Zari The Boss Lady All White Party” biteganyijwe ko bizabera i Kigali tariki 29 Ukuboza 2023 abazabyitabira bakazaba bambaye imyeru gusa kandi bakazanatambuka ku itapi itukura.

Birashoboka ko kandi Zari azazana n’umugabo we Lutaaya Shakib baherutse gushyingiranwa nyuma y’uko atandukanye na Diamond Platinumz babyaranye abana babiri.

Zari w’imyaka 41 ni umugandekazi ariko ubarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo Ari naho akunze gukorera ubushabitsi.
zari_ategerejwe_mu_rwanda_1__copy_1024x1024.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *