Bwiza
ads

Abaturage 11 b’igihugu gituranye n’u Rwanda biciwe mu ntambara yo muri Ukraine, 16 baburirwa irengero

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 27 Ukwakira 2026 saa 10:57
Iminota 3 yo gusoma
Abaturage 11 b’igihugu gituranye n’u Rwanda biciwe mu ntambara yo muri Ukraine, 16 baburirwa irengero

197479

Abaturage 11 ba Uganda biciwe mu ntambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine mu gihe abandi 16 baburiwe irengero, na bo bigakekwa ko baba barapfuye.

Byemejwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya mu makuru bwahaye Ambasade ya Uganda i Moscou, nk’uko ChimpReports.

Raporo ya dipolomasi Ambasaderi wa Uganda mu Burusiya, Moses Kizige, yagejeje kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, igaragaza ko aba baturage bari barinjiye mu gisirikare cy’u Burusiya, mbere yo koherezwa mu ntambara yo muri Ukraine.

Ibaruwa yanditswe ku wa 17 Ukwakira 2026, igaragaza ko Ambasade ya Uganda yari yasabye ubutegetsi bw’u Burusiya amakuru y’abaturage b’iki gihugu bakekwagaho kuba bari mu gisirikare cyabwo, nyuma y’ibibazo by’imiryango yashakaga kumenya irengero ry’abayo.

Igisubizo cy’u Burusiya cyatanzwe mu nyandiko ya dipolomasi yo ku wa 8 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Ambasade ya Uganda isabye ayo makuru ku mugaragaro ku wa 19 Kanama.

Abanya-Uganda 11 ubutegetsi bw’u Burusiya bwemeje ko bapfuye ni Ronald Bugiri, John Male, Francis Ngabirano, Innocent Agaba, Levi Kasule, Bigirwa Mugisa, Richard Twine, Junior Moses Mawejje, Pius Byamugisha, David Buyondo na Godfrey Kamugira.

Abandi 16 bavugwa ko baburiwe irengero ni Maxima Tindyebwa, Darius Twebaze, Alex Katurebe, Miiro Mukasa, Eric Kwesiga, Kosiaa Kusima, Johnson Kakuru, Edwin Musasizi, Vicent Musisi, Nelson Mugyenyi, Alex Akanshabira, David Kiwanuka Ssekisibo, Henry Rwakiziri Bamutina, Stephen Muhame, William Kyoffa na Nelson Lukwita.

Ambasaderi Kizige yavuze ko abo bantu baburiwe irengero bikekwa ko na bo bapfuye, n'ubwo imirambo yabo itaraboneka. Yongeyeho ko nta makuru agaragaza ko bafashwe mpiri n’ingabo za Ukraine.

Ibi bituma umubare w’Abagande bapfuye cyangwa bakekwaho kugwa muri Ukraine ugera kuri 27.

Raporo ya Ambasade ya Uganda kandi igaragaza kandi ko abandi baturage batanu b’iki gihugu bakiri mu gisirikare cy’u Burusiya. Abo ni Rogers Mwebaze, Evarist Barigye, Honest Mugabi, Eric Kisakye na Ronald Samula Tenywa.

Ambasaderi Kizige yavuze ko abo bantu bazasezererwa mu gisirikare uko amasezerano yabo azagenda arangira. Icyakora, raporo ntiyagaragaje igihe ayo masezerano yasinyiwe, igihe azarangirira cyangwa niba abo bantu barinjiye mu gisirikare ku bushake.

Undi Mugande witwa Robert Tumwebaze we yagaragajwe nk’uwamaze gusezererwa mu gisirikare cy’u Burusiya.

Ambasade ya Uganda yasabye ko imiryango y’abapfuye imenyeshwa byihuse kugira ngo itangire inzira zo gusaba indishyi n’izindi nyungu ziteganywa ku bapfiriye mu gisirikare cy’u Burusiya.

Iyi baruwa kandi yibukije ko imiryango y’abandi Bagande batatu, Baker Mwesigye, Alex Mutesigensi na Edson Kamwesigye, bari baramenyeshejwe ko bapfuye, itari yaravuganye na Ambasade kugira ngo ikurikirane ibijyanye n’indishyi.

Aya makuru aje mu gihe ikibazo cy’Abagande binjizwa mu gisirikare cy’u Burusiya gikomeje kwibazwaho mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Ku wa 19 Ukwakira 2026, Depite Patrick Katabaazi Kiconco uhagarariye agace ka Rukiga, yagaragaje impungenge ku Bagande 121 bivugwa ko binjijwe mu gisirikare cy’u Burusiya.

Icyo gihe yatanze amakuru yavugaga ko 48 muri bo bishwe, n'ubwo ayo makuru ataremezwa mu buryo bwigenga.

Kiconco yanagaragaje ko hari Abagande batatu bivugwa ko bafashwe mpiri, mu gihe abandi barindwi yavuze ko barimo bavurirwa mu bitaro byo mu Burusiya.

Kuri ubu ikibazo cy'abanyafurika barwana mu ntambara yo muri Ukraine ntikireba Uganda yonyine.

Mu Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yavuze ko nibura abaturage 1,436 baturutse mu bihugu 36 bya Afurika bari mu ngabo z’u Burusiya, aburira ibihugu bya Afurika ku buryo abaturage babyo bashobora gushukwa bakoherezwa ku rugamba.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.