Abaturage 2500 batishoboye bagiye guhabwa amashanyarazi akomoka ku izuba

Sangiza iyi nkuru

Binyuze mu bukangurambaga bwa #CanaChallenge, abaturage 2500 bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe muri buri Ntara bagiye guhabwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

Ni nyuma y’aho kuwa 16 Ukuboza umwaka ushize mu Rwanda abantu mu ngeri zinyuranye bahamagariwe gutanga umusanzu w’amafaranga, ku ntego yo gucanira imiryango ibihumbi 10 iri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) ari nayo yatangije ubu bukagangurambaga bwiswe CANACHALLENGE ivuga ko hamaze kuboneka Miliyoni 117 z’amafaranga y’u Rwanda kandi ko hasigaye Miliyoni 33.

Aya niyo azakoreshwa mu guha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba imiryango 2.500 yo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe muri buri Ntara.

Lilian Igihozo Uwera, umuhuzabikorwa w’imishinga yihariye muri BRD yasobanuye uko bizakorwa agira ati “Aho Leta yateganyije gushyira umurongo mugari aho ntabwo tuhajya, duhitamo uturere n’utugari bitazaba ku murongo mugari. Ahandi twagiye tuganira cyane na EDCL kuri izo gahunda bafite, tukareba imidugudu ifite abantu bacyeya bafite amashanyarazi ifite abantu benshi bari mu budehe ikiciro cya mbere. Icyo twimvikanye ni uko abantu bose bari muri kiciro cya mbere bose tubacanira.”

Imwe mu ntego z’iterambere rirambye SDGs, ivuga ko bitarenze umwaka wa 2030, abatuye Isi yose bakabaye bagerwaho n’amashanyarazi.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2024 izaba imaze gucanira imiryango yose 100% nk’uko iyi nkuru dukesha Flash ivuga.

Ingo 48% zizaba zifite ingufu z’imirasire y’izuba, 52% zikoresha umuyoboro mugari.

Muri rusange ubu abafite amashanyarazi ni 67.1%.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *