Abaturage bo mu Gace ka Wami, mu Ntara ya Iringa muri Tanzania bamaganye iyubakwa ry’umuhanda bavuga ko ubatera indwara bitewe n’ireme ufite.
Aba baturage bwabwiye Ubahagarariye mu nteko ishinga amategeko d, Mahmoud Mgimwa ko ikibazo bafite ari uko uwasannye umuhanda wabo yawugize nabi kuruta uko wari umeze.
Mu nama yabahuje nk’uko Bongo5 ibitangaza, bavuze ko uburyo uyu muhanda wakozwemo, utuma barwara ibicurane, inkorora n’izindi ndwara z’ubuhumekero.
Bavuga ko ibi bibabangamiye kuko bibasaba amafaranga kugira ngo bahangane n’ubu burwayi.
Bati “ Depite wacu Mgimwa, rwose turakwinginze mu by’ukuri uyu muhanda watunganyijwe mu buryo buciriritse ku buryo udutera indwara zirimo inkorora n’ibicurane. Turagira ngo utuvuganire rwose, udutabare.”
Aba baturage banenze uwakoreshe uyu muhanda ubaterwa indwara, bavuga ko ababwira nabi iyo bamubajije iby’iki kibazo.
Bati “ Nyakubahwa, uwubaka uyu muhanda afite agasuzuguro
Gakabije. Afite ibusubizo bibi. Iyo yumubajije atubwira nabi ndetse n’abayobozi bacu ntaba ashaka kubumva.”
Aba baturage bavuze ko uyu muhanda nta kintu ubamariye, ko ahubwo wongereye igiciro cy’ibyo batakazaga.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Depite Mgimwa yabwiye abaturage ko iki kibazo ari bugikurikirane.


