Abakozi b’akarere bashinzwe kurengera ibidukikije , ubucukuzi n’amashyamba bibukijwe ko mu nshingano zabo z’ibanze harimo no kureba ko nta bucukuzi butemewe bukorerwa aho bashinzwe.
Ni ubutumwa bahawe na Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi , umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda, mu mahugurwa ku mabwiriza y’ubucukuzi bw’amabuye yabaye ku italiki 2 Nzeli mu kigo cya St André kiri I Kabgayi mu karere ka Muhanga.
Mu bitabiriye aya mahugurwa y’icyumweru kimwe, harimo abashinzwe ubucukuzi n’amashyamba muri buri karere, hakaba n’abashinzwe ibidukikije ku nzego z’uturere.
SP Mbabazi atangaza ko, ibyaha byangiza ibidukikije bidakunze kuba byinshi ugereranyije n’ibindi byaha, ndetse ntibizwi nk’ibyaha bibangamiye iterambere ariko avuga ko hatagize igikorwa byazaba ikibazo ku bukungu bw’igihugu.
Yagize ati:”Uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije si ukubahisha amategeko gusa , ifite n’uruhare gutanga inyigisho mu byo kurengera ibidukikije ndetse n’amategeko abirengera ndetse inatanga ubukangurambaga ku kubyitaho.”
Iri shami ryashyizweho muri Kamena umwaka ushize, rikaba rikora ubugenzuzi mu gihugu hose ku buryo ibidukikije byitabwaho, ritanga amahugurwa ahoraho ku bapolisi mu bijyanye no kurengera ibidukikije.