Mu gihe abanyarwanda benshi bakomeje kugenda bagaragaza ko barajwe inshinga n’uko ingingo y’101 yo mu itegekonshinga yahindurwa Perezida Kagame akongera akiyamamariza indi manda, abaturage batuye mu murenge Muhanzi mu karere ka Rwamagana batangaje ko bagishaka cyane Perezida Paul Kagame.
Aba baturage batuye mu murenge wa Muhazi ndetse banavuga ko ari abaturanyi ba Perezida Paul Kagame, ko ihindurwa rw’iyi ngingo y’101 ari andi mahirwe menshi yo kuba bakomeza kuyoborwa na Paul Kagame gukomeza muri 2017.
Abicishije mu muvugo Modeste Rwabuneza yagize ati : ‘‘Turashaka na none Paul Kagame’’. Ko hari byinshi yagejeje ku banyarwanda muri manda 2 yenda kurangiza.

Aba baturage bo mu mudugudu wa Munini akagari ka Kabare ho mu Murenge wa Muhanzi muri Rwamagana, bahuje ibyifuzo n’iby’imbaga y’abanyarwanda bifuza ihindurwa ry’ingingo y’101 yo Itegekonshinga.
Abaturage bakaba bakomeza bashimangira ko mbere yo gushingira kuri manda hakabanje gushingirwa ku nyungu z’abaturage ndetse n’icyerekezo igihugu kiganamo, ko perezida kagame agikenewe nka Perezida w’abanyarwanda.
Bati : ‘‘Niba u Rwanda ruriho na none, tubikesha perezida Kagame, yarengeye ubuzima bwacu animakaza Demokarasi, iyo niyo mpamvu twe twese tuvuga ko dushaka Kagame’’.
Aba baturage bavuga ko nanezezwa cyane no kwitwa abaturanyi ba perezida Kagame, ko bagiye babiboneramo inyungu zijyanye n’amajyambere abageraho byihuse mu bijyanye n’ubworozi, ndetse n’agace kabo ka Kitazigurwa kabaye ikitegererezo kuri buri wese.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga News of Rwanda , Ni muri uwo murenge wa Muhazi ahabarizwa urugo bwite rwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, abarenga 4500 bo muri uyu murenge bakaba ari bo batanze ubusabe bwabo mu Nteko basaba ko ingingo y’101 yahindurwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com


