Guhera ku isaha ya Saa moya za mugitondo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2016 Abanyarwanda bagejeje ku myaka yo gutora baraba bari mu gikorwa cyo gutora abayobozi ku nzego zitandukanye uhereye ku rwego rwâumudugudu kugeza ku murenge.
Abemerewe gutora barasabwa kujya gutora bujuje ibisabwa byose, kugira ngo hatazagira ubuzwa kuzuza inshingano ze nâuburenganzira ahabwa nâamategeko bwo gutora umuyobozi yihitiyemo.
Icyo abaturage basabwa kuri uyu wa Mbere ni ukugerera aho bazatorera ku gihe agatanga ijwi rye akazabigaragaza amuhagarara inyuma.
Uwamahoro Rehema wo mu Murenge wa Rwezamenyo, akaba umwe mu bahagarariye ibikorwa byâamatora, yabwiye izuba Rirashe ko nta kindi kintu umuturage asabwa kuri uyu munsi kitari ukwitabira ku gihe agatora.
Yagize ati: âUmutarage uje gutora tariki 8 Gashyantare we nta kindi asabwa ni ijwi rye, ni ukuza agahagarara inyuma yâumukandida we yifuza akamutora nta kindi asabwa. Arasabwa kandi kuzagira ikinyabupfura gisanzwe kiranga Abanyarwanda, ntabe yavunda ngo avuge ngo mvuye kuri uyu murongo ngiye ku wundi kugira ngo amatora arusheho kugenda neza.â
Yakomeje avuga ko mbere yâamatora abaturage bazabanza gusobanurirwa amabwiriza yose agenga amatora basabwa kwitwara neza, haba muri aya matora ndetse no mu yazakurikiraho.
Umuturage witwa Niyomusabwa Roza, wâimyaka 39, utuye mu Kagali ka Nyakabanda ya II yabwiye iki Kinyamakuru ko yiteguye kuzajya gutora kandi neza. Yagize ati âTwiteguye gutora abazatuyobora mu nzego zâibanze kandi nditegura gutora abazatugirira akamaro.â
Muri aya matora umunyarwanda wemerewe gutora ni ufite imyaka iri hejuru ya 18, udafite imiziro, nkâuko bigenwa na Komisiyo yâIgihugu yâAmatora.
Itegeko rigenga amatora, ingingo yaryo ya 132, ivuga ko gutora bizakorwa abantu bajya inyuma yâumukandida bifuza, nyuma habarurwe amajwi, urushije abandi menshi azabe ari we utangazwa nkâuwatsinze.
Abazatorwa uri iyi tariki ya 8 Gashyantare ni Komite Nyobozi zâImidugudu nâabahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama zâUtugari; hatorwe Abajyanama bâAbagore bangana na 30% byâabagomba kugira Inama njyanama zâUtugali, hanatorwe abagize za Komite Nyobozi zâInama yâIgihugu yâAbagore, iyâUrubyiruko nâiyâAbafite ubumuga ku Midugudu nâUtugari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com



