Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) n’ubw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwishimira uburyo abaturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe ku gice giherereye muri aka karere bayibungabungira umutekano nyuma y’aho Leta yemereye abaturiye amapariki kujya babona ku byiza bituruka ku bukerarugendo, bityo bukaba bubasaba kurushaho kuyifata nk’iyabo.
Babisabwe ubwo mu mudugudu wa Rwumba,akagari ka Buvungira,mu murenge wa Bushekeri muri aka karere hatahwaga ibikorwa RDB n’aka karere bubakiye Nyungwe Cultural Village Cooperative, koperative y’abaturage b’uyu murenge ishinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco, mu rwego rwo gukomeza gukundisha abaturage iyi pariki no gufatanya kuyibungabungira umutekano,na bo bagasogongera ku byiza biyiturukamo,birimo n’uku gutezwa imbere binyuze muri koperative.
Ibyatashywe nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Mbabazi Marie Louise ushinzwe guhuza pariki z’igihugu n’abazituriye, ni inyubako za Kinyarwanda zirimo byinshi mu biranga umuco nyarwanda birimo n’ibyakorwaga n’abakurambere nko gusya amasaka,guteka bya Kinyarwanda, kwenga urwagwa mu muvure wa Kinyarwanda n’ibindi,hakaba n’inzu z’abami b’uRwanda n’ibyari bizigize, aho abo bamukerarugendo barara nyuma yo gutemberezwa iyi pariki,imirima y’ibyayi,imirima y’abaturage n’ahandi baba bashaka gutembera bagamije kureba imibereho y’abatuye aka karere n’ibindi baba bashaka.
Hari kandi ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori buhakorerwa na bwo bwerekwa abahasura, uyu muyobozi akavuga ko igitekerezo cyo guteza imbere muri ubu buryo abaturiye ibikorwa nk’ibi by’ubukerarugendo cyaturutse kuri Nyakubahwa perezida Kagame,aho yabanje kwemerera abaturage ko ku mafaranga azajya yinjira 5% yayo azajya abasigaramo akabateza imbere,umwaka ushize ava kuri 5% agera ku 10%.
Mbabazi M.Louise avuga ko ibi byakemuye ibibazo byinshi cyane kuko hari benshi nko muri aka karere wasangaga batibonamo iyi pariki kuko basaga n’abumva ntaho bahuriye na yo,ari bwo wasangaga ku mpeshyi ihoramo inkongi z’umuriro, ba rushimusi bajyaga guhigamo inyamaswa bakazica amadovize aziturukaho akaba arabuze, gutemamo ibiti, guhakuramo ubuki bangiza inzuki n’ibindi byayangizaga, ariko ubu nyuma y’aho babona bubakirwa amashuri y’abana babo, amakoperative akora ibikorwa binyuranye agaterwa inkunga abayagize bakivana mu bukene, abafite ibikorwa by’ubukorikori,iby’ubuhinzi,ubworozi n’ibindi bagafashwa kwiteza imbere, biyemeje kuyibungabungira umutekano.
Ati’’ byatanze umusaruro ukomeye cyane kuko nk’abaturiye iyi pariki muri aka karere n’utundi twose tuyikoraho,kimwe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo biri mu gihugu ntibashobora kwemera hari ubyangiza bareba kuko bazi aho bibavana n’aho bibageza mu iterambere. Dukora ibishoboka byose nk’aha uturiye iyi pariki wese akayiyumvamo akagira icyo ayikuramo kimuteza imbere ni muri urwo rwego tuba twateye inkunga nk’iyi koperative n’ibindi tubakorera byinshi ngo bakomeze kuyiyumvamo.’’
Asaba abayituriye kwishyira hamwe no gukora imishinga ibateza imbere na bo bakayitera inkunga,bakarwanya ba rushimusi n’abandi bose baba bagamije guhungabanya umutekano w’ibiyirimo, akabizeza ko batazakena ihari na bo bahari.
Tuyisenge Placide uyobora iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 70 barimo abagore 45,ashimira perezida Kagame wabateje imbere akanabakundisha kurushaho iyi pariki akizeza gucunga neza inyungu babona bakarushaho kwiteza imbere.
Ati’’ baduteye inkunga ifatika itubyarira ibi bikorwa byatashywe uyu munsi,tukazabibyaza umusaruro w’iterambere, ba mukerarugendo basura kano gace bakajya basubirayo bavuga u Rwanda neza bakagarura n’abandi benshi,ari twe n’igihugu cyose ibyiza by’iyi parike bikatugeraho.
Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange muri aka karere,Niyibizi Ntabyera Hubert yatangarije Bwiza.com ko mu ngengo y’imari ya 2017-2018 RDB yari yabahaye inkunga ya 64.000.000, umwaka ushize iyi nyungu ishyizwe ku 10% bahabwa 124.000.000,aya yose akaba yaragiye mu iterambere ry’abaturage arimo hafi 22.000.000 yahawe iyi koperative,ayubatswemo ibikorwa remezo binyuranye,byose byagize uruhare mu iterambere ry’abayitiriye,akabasaba kujya bakira neza ba mukerarugendo babonye kugira ngo biyongere n’icyo babakuraho cyiyongere.


