WhatsApp-Image-2024-08-20-at-17.34.33_31dd6eda

Abatuye mu Mujyi wa Kigali umwaka wa 2025 uzarangira gukaraba intoki babigize umuco

Sangiza iyi nkuru

Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune bituma benshi ibiganza byabo bigira isuku, bityo bikabarinda indwara zitandukanye zizanwa n’umwanda. Gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza kandi ni umuco mwiza, ufasha buri umwe kwirinda indwara zishobora kwandurira mu mwanda.

Hirya no hino mu gihugu ubwo hadukaga icyorezo cya COVID-19, leta yakoze ibishoboka byose ishyiraho ibikorwa remezo birimo ubukarabiro bufasha abaturage mu kwirinda ibyorezo bakaraba intoki,aho usanga ubu bukarabiro bwarashyizwe ahantu hahurira abantu benshi nk’amashuri,ibigo abagenzi bategeramo imodoka(gare) no ku nyubako za Leta.

642b7069 cd45 4b70 b492 0fa2fb4db98b
Ubukarabiro bwarumye ntibuheruka amazi

Ni mu gihe kudakaraba neza bikurura mikorobe ndetse na virus, bityo bikaba byakwirakwiza indwara hagati mu bantu.

Kuva aho Coronavirus ikwiriye ku isi, yabaye ikintu cyongera gukangura abantu kwibuka gukaraba intoki neza bakoresheje isabune, mu rwego rwo kurengera ubuzima ndetse n’umuco w’isuku ugashinga imizi.

Umwe mu bakozi bo mu kigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya indwara hifashijwe amazi meza, Vincent Hill, yavuze ko mikorobe nyinshi zikwirakwira igihe abantu batakarabye intoki bifashishije amazi meza n’isabune.

Uyu munsi ariko usanga umuco wo gukaraba intoki abantu benshi batarawumva ndetse na bamwe mu bakarebereye abaturage mu kubashishikariza kwimakaza uwo muco nabo ugasanga nta ruhare bagira mu kugirango abaturage bakarabe intoki.

BWIZA mu kureba uburyo abaturage bumva akamaro ko gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune,yatembereye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ahahurira abantu benshi mu Kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Nyabugogo ndetse no ku nyubako ya Leta aho Umurenge wa Muhima ukorera.

25e0c4cf 28d3 4eee a58f 2c4ca0a29e66
Ubukarabiro ku biro by’umurenge wa Muhima ntibugikora

Aha hose uhageze usanga ibi bikorwa remezo bifasha abaturage gukaraba intoki bihari ariko iyo ugenzuye neza usanga bitagikoreshwa nta mazi aherukamo ndetse ahandi ugasanga byarangijwe.

Mukanoheri Mariya,ni umuturage wo mu Murenge wa Masaka,akarere ka Gasabo,BWIZA yamusanze Nyabugogo (ahategerwa  imodoka),avugako bo baba bumva bakaraba intoki kuko ari byiza ariko bagacibwa intege n’uko hari aho basanga nta mazi ahaba.

Ati:”Gukaraba intoki ni byiza,njye ndabishyigikiye ariko ikibazo tugira ni uko hari aho usanga bitagikora nta n’amazi arimo,ubundi iyo tugiye kwinjira muri gare turakaraba,…”. Asaba ko bafashwa ahantu hose hakajya hahora amazi,igihe cyose bagakaraba birinda umwanda.

2c8213f4 3a96 4f34 885e 543e43f2d0c9
Abagenzi babubikaho imizigo yabo bafite

Ntambara Claude nawe ni umuturage wo mu Mujyi wa Kigali,akarere ka Gasabo nawe yagize ati:”Twifuzako amazi yahoraho kuko niyo buzima bw’umuntu,twifuzako ahantu hose tugiye hahurira abantu benshi twajya dukaraba,duhura n’imbogamizi z’uko ibikorwa remezo byangizwa”. Akomeza avuga ko gukaraba intoki hari icyo bibamarira kuko iyo bavuye mu rugo baba bagiye basuhuza abantu benshi ugasanga bashobora gufata amafunguro badakarabye bikabakururira mikorobe.

0f13bcb1 c03f 4287 8993 7c0ab68a8133
Abanyeshuri babwicayeho bategereje imodoka

Emma Claudine Ntirenganya,Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali kuri iki kibazo cy’ubukarabiro budakora yavuzeko nk’Umujyi wa Kigali babizi ariko ko bahozaho ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukaraba intoki kenshi gashoboka.

Ati:”Hari ahantu hatandukanye usanga ubukarabiro batakibukoresha,ariko icyo twakomeje kubabwira ni uko kugira ubukarabiro ari ahame,bagomba kugira ubukarabiro haba hari icyorezo cyangwa kidahari kuko gukaraba intoki kenshi ku munsi ni ibintu by’ingenzi cyane binaturinda ko ibyo byorezo byanatugeraho mbere y’uko biza.”

bae3881e 7e67 4f1c 8dab 446a803fd29e
Kuri Gare ya Nyabugogo babuhinduye nk’ameza

Akomeza avugako hari n’aho babizi ko ubukarabiro buhari kandi bukora neza, ariko abantu bakaba bataragira umuco wo gukaraba keretse igihe biba byabaye itegeko hari umuntu ubibabwira,bakaba bariyahaye intego ko umwaka wa 2025 tugiye kwinjiramo uzarangira umunyakigili yumvako gukaraba intoki ari inshingano ze bimurinda kugiti cye akabona nawe kurinda abandi.

0eeac0bf 4149 486e 911f 2d903eb7279a

03fa6d71 d26e 481f 998b 727f5057d90f

Gukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune ni bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kwirinda indwara zandura, harimo impiswi n’indwara z’ubuhumekero. OMS igaragaza ko gukaraba intoki neza bishobora kugabanya ibyago byo kurwara impiswi ku kigero cya 30% n’indwara z’ubuhumekero ku kigero cya 20%.

Ibi bivuze ko gukaraba intoki ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa muntu, by’umwihariko mbere y’uko umuntu agiye nko gufata amafunguro.

 

Yanditswe na B. Kabera Samson/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *