Abaturage bo muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigaragambije mu rwego rwo kwereka Leta ko badakeneye gukora bitewe n’umutekano muke uri muri aka gace, ahanini ngo baterwa n’inyeshyamba zirimo izituruka mu Burundi.
Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Mbere tariki ya 4 Gashyantare 2019, iyobowe na Sosiyeti Sivile, amaduka, amabanki ndetse n’amashuri byose byari byafunzwe, imodoka zahagaze,… Bagaragariza Leta ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukomeje guhutazwa muri ako gace.
Uyu waganiriye na Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ubwo iyi myigaragambyo yabaga, yagize ati “Abantu bose barimo gutambuka n’amaguru, nta rujyanuruza rw’ibinyabiziga ruhari, mugabo abatambuka n’amaguru bo barimo baragenda”.
Umuvugizi wa Sosiyeti Sivile muri Uvira, André Byadunia Mashaka avuga ko bakoze iyi myigaragambyo babitewe n’umutekano muke ukomeje kugaragara muri iyi Teritwari, ukururwa n’imitwe y’inyeshyamba zaba izo muri iki gihugu ndetse n’indi y’abanyamahanga.
Yagize ati “Twakoze imyigaragambyo none, ejo hari umuntu baciye umutwe, imitwe yitwaje intwaro iza iva i Burundi ikaza kurwanira iwacu, Leta ya Congo ikwiriye kutubwira ibyo ari byo, abantu baraza bakica abasirikare, hari umushefu bafashe agiye gutanga ubuhamya, bukeye umurambo we bawusanga mu buruhukiro bw’ibitaro”.
Umuyobozi wa Teritwari ya Uvira, Alexis Rashidi Kasangala, avuga ko nubwo Sosiyeti Sivile yakoze imyigaragambyo itababwiye, ko hashize imyaka myinshi muri iyi teritwari harangwa umutekano muke ukururwa n’uko abaturage usanga batunze imbunda, akongeraho ko bagiye guhagurukira iki kibazo.
Yagize ati “Nta mutekano 100% ku Isi, ntabwo twari twambura abaturage imbunda, umwaka ushize twakoresheje imbaraga nyinshi, n’amatora yagenze neza, turatangiye 2019, tuzakoresha imbaraga mu gukora akazi kacu ahantu dukeka ko hari umutekano muke”.
Abatwara ibinyabiziga bavuga ko hari abagenzi bahitamo guca i Burundi bagiye i Bukavu batinya kwicirwa cyangwa kwamburirwa utwabo mu kibaya cya Rusizi.
Imitwe y’inyeshyamba ikomeje kuvugwa cyane muri Uvira ni Red- Tabara urwanya Leta y’u Burundi bivugwa ko wishyize hamwe na Mai- Mai, ngo ukaba uhangana n’indi mitwe itazwi, rimwe na rimwe bivugwa ko baba ari abasirikare b’u Burundi bafatanije n’Imbonerakure.


